Ikigo Airtel Rwanda kizobere mu gutanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda, cyamuritse interineti ya 4G iri ku muvuduko udasanzwe kandi iri ku biciro nk’ibya 3G.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, ikigo
cy’itumanaho Airtel Rwanda cyabaye ikigo cya mbere mu Rwanda gishyize ku
mugaragaro interineti ya 4G, yihuta cyane kandi igura kimwe na 3G.
Airtel Rwanda yabaye ikigo cya mbere gihawe icyangombwa cyo gutunga no gusakaza
interineti y’ubwoko bwa 4G yacyo bwite, ku bafatabuguzi basaga miliyoni 5
bakoresha uyu murongo umunsi ku wundi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez yavuze
ko bishimiye kuba ikigo cy’itumanaho cya mbere mu Rwanda gihawe uburenganzira
bwo gusakaza interineti ya 4G.
Yagize ati “Nishimiye gutangaza ko ibiciro bya Interineti ya 4G igezweho ku Isi, bigiye kungana n’ibya 3G. Ibi bigiye gufasha abakiliya guhindura bakava
kuri 3G bakajya kuri 4G bakoreshe
amapaki bari basanzwe bagura. Nk’ipaki ya ‘Ubuntu’ isanzwe izwi na benshi
itanga iminota na mesaje by’ubuntu hamwe na Interineti ya 3G, ubu umuntu
nabihitamo izajya iza yahindutse 4G. Biroroshye umukiriya azajya ajya aho
ahindurira interineti akoresha ubundi ahitemo 4G cyangwa LTE Mode.”
Emmanuel Hamez yakomeje avuga ko ari ibyo kwishimira kuba ikigo abereye
umuyobozi gisanzwe cyarubatse izina nk’umurongo wa interineti ya mbere mu
Rwanda, bityo ko abaturarwanda, abarukoreramo ndetse n’abarugenderera bagiye gukoresha
interineti ku muvuduko wikubye inshuro nyinshi.
Ubusanzwe abakoreshaga interineti ya 3G bavugaga ko hari imbogamizi mu bijyanye
no kurebera filime kuri murandasi, kuzimanurauzikura kuri murandasi (Download), kuganira
n’abantu imbonankubone kuri murandasi ndetse no kwiga ukoreshe iya kure.
Kuri izi mbogamizi Emmanuel avuga ko babitekerejeho ariko bakifuza kuzana
igisubizo kirambye, gihendukiye abakiriya kandi kiboneka vuba ndetse kuri bose.
Ati “ Nibyo iyi interineti nshya ya 4G twazanye izakemura ibibazo birimo
kugenda gake kwa interineti mu gihe umuntu ari kwiga, ashaka, kumanura filime
ku mbuga nka Netflix, kuganira n’abantu imbonankubone n’ibindi.
Yakomeje agira ati “Akarusho kuri iyi interineti nshya ya 4G Airtel twazanye ni uko
ihendutse kandi ikaba igura kimwe na 3G twari dusanzwe ducuruza ku isoko ry’ u
Rwanda. Biroroshye cyane kuyitunga, ufite telephone yakira 4G kandi ukoresha
umurongo wa Airtel ujya aho uhindurira interineti ubundu ugakanda akamenyetso
ka 4G cyangwa LTE Mode ako kanya bihita bihinduka, ugatangira gukoresha
interineti iri ku muvuduko uri hagati ya 50MBps na 120MBps ku isegonda rimwe.”
Bwana Hamez kandi yavuze ko gutangiza interineti ya 4G ari ikimenyetso simusiga
gishimangira ubushake bwa Airtel bwo kugeza interineti nziza, ihendutse kandi yihuta ku Banyarwanda
bose. Yavuze ko kandi ashimira abafatanyabikorwa ba Airtel bagize uruhare
runini mu gushyira mu bikorwa uyu mugambi mwiza.
Hamez kandi yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda cyane cyane inzego bakorana umunsi
ku wundi zirimo RURA na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo iyobowe na
Minisitiri Ingabire Paula, bagize uruhare runini mu kugira ngo iyi 4G itangizwe
ku isoko ry’ u Rwanda.
Yagize ati “Ndashimira kandi Guverinoma y’u Rwanda byumwihariko RURA na
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo iyobowe na Minisitiri Ingabire, bagize
uruhare rukomeye mu kugira ngo iki gikorwa kigerweho.”
Airtel Rwanda yabaye ikigo cy’itumanaho cya mbere mu Rwanda, gishyize ku isoko
Interineti y’ubwoko bwa 4G iri ku giciro nk’icya 3G
Emmanuel Hamez yavuze ko Airtel Rwanda yishimira kuba imaze kugeza imiyoboro
y’itunamaho kuri 94% by’abanyarwanda
Mu kiganiro n'itangazamakuru, ubuyobozi bwa Airtel Rwanda bwahamije ko bumaze kugeza iminara y'imiyoboro y'iki kigo ku banyarwanda 94%
Kanda hano urebe andi mafoto
Kanda hano urebe videwo
AMAFOTO na VIDEWO: Freddy-Rwigema/ INYARWANDA
">
TANGA IGITECYEREZO