Mugisha Moise yegukanye irushanwa rya Legacy Sakumi Anselme asize abantu ku buryo budasanzwe, mu gihe Ruhumuriza yongeye kwiyereka abafana mu bahoze bakina igare.
Kuri
iki cyumweru, mu mujyi wa Kigali, habereye isiganwa ku magare, ryiswe Legacy
Sakumi Anselme. Ni isiganwa ngarukamwaka ryari ribaye ku nshuro ya 2 kuva 2019
ubwo ryakinwaga bwa mbere. Iri siganwa
ryakinwe mu byiciro bitandukanye birimo abana bakiri bato, abatarabigize
umwuga, abakanyujijeho, abagore babigize umwuga, ndetse n'abagabo babigize
umwuga.
Isiganwa
ryatangiye ku isaha ya saa Sita z'amanywa aho byari byatangiye biteganyijwe ko
isiganwa rizatangira saa Yine z'igitondo ariko bikaza guhinduka ku munota wa nyuma. Abasiganwa
bahagurukaga kuri BK Arena-Airtel-Gasabo District Office-RDB-SP-Nyarutarama-MTN
Center-Mu Kabuga ka Nyarutarama-Kibagabaga(indabo)-Kibagabaga
Hospital-Kimironko-Engen Petrol Station-ControleTechnique bakagaruka kuri BK
Arena, intera ikaba yanganaga na 11.4KM, gusa abakinnyi bahazengurukaga inshuro
zitandukanye bigendanye n'ibirometero bari gukora.
">Mu
bagabo, basiganwe Kirometero 102 na Metero 600. Mugisha Moise ukinira Benediction
Club niwe wabaye uwa mbere akoresheje amasaha 2 iminota 45 n'amasegonda 31.Yari yasize abari bamukurikiye kuntera ingana n'iminota 7 aho
Byukusenge Patrick bakinana yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje
amasaha abiri, iminota 52 n'amasegonda 30. Nkundabera Eric ukinira Les Amis
Sportifs yaje ku mwanya wa Gatatu akoresheje amasaha 2 iminota n'amasegonda 45.
Mugisha Moise ubwo yageraga ku murongo ariwe uyoboye ndetse yashyizemo intera ndende
Mu bagore, basiganwe Kirometero zigera 79, aho Ingabire Diane ukinira ikipe ya Canyon yabaye uwa mbere akoresheje isaha 1 iminota 59 n'amasegonda 58, ku mwanya wa Kabiri haza Mwamikazi Djazilla wakoresheje amasaha 2 iminota 4 n'amasegonda 22 naho Ntakirutimana Marthe ukinana na Mwamikazi Djazilla mu ikipe ya Ndabaga, aza ku mwanya wa 3 akoresheje amasaha 2 iminota 4 n'amasegonda 45.
Ingabire Diane ubwo yinjiraga mu murongo w'abatsinze yaje mu buryo butarimo igitutu kuko yari yanikiye abandi
Mu
bangavu, Byukusenge Mariate yaje ku mwanya wa mbere akaba akinira Bugesera
Cycling Team, akurikirwa na Uwera Aline wabaye uwa kabiri, naho Iragena
Charlotte aza ku mwanya wa gatatu. Mu cyiciro cy'ingimbi, Tuyizere Hashim yaje
ku mwanya wa mbere, akurikirwa na Uhiriwe Espoir ukinira Nyabihu.
Mubakanyujijeho,
(Veterans) Ruhumuriza Abraham wakoze amateka ubwo Tour du Rwanda yari itaraba
mpuzamahanga, niwe waje ku mwanya wa mbere, akurikirwa na David Matovu ukomoka
muri Uganda, n'ubundi bajyaga bahangana mu myaka yatambutse.
Matovu ubanza, ibumoso, Ruhumuriza uri hagati, na Rafiki Jean De Dieu nibo bitwaye neza mu cyiciro cy'aba kanyujijeho
Nyuma
y'isiganwa, Ruhumuriza Abraham yishimiye imitegurire ya Legacy Sakumi Anselme
Race kuko bibutse cy'ibyiciro by'abakuze. Yagize Ati" isiganwa ry'uyu
munsi, ryari rigiye kubera ko nari maze igihe ntakina, ariko mu buzima busanzwe
mbandimo gutoza abana bakiri bato i Butare, navuga ko iyo myitozo ariyo
yamfashije gutsinda. Ikindi navuga, iri siganwa narikunze, kuko biba bigaragaye
ko natwe abantu bakuze twigeze kuba mu mukino w'amagare, bagaruye umukino
twibonamo.
Ubundi
iyo wateguye igikorwa kikarangira urabanza ukiruhutsa ugashima Imana ko
yagushoboje. Turishimye kuba irushanwa rya kabiri rigenze neza, twatangiye
tutari mpuzamahanga, none ubu hashojwe irushanwa ryari mpuzamahanga. Icyo
navuga ni uko ibyiciro byose byari bifite aho bihuriye n'isiganwa byishimye
bigendanye nicyo bari biteze mu isiganwa."
Ubwo
iri siganwa ryaherukaga kuba mu 2019, icyo gihe ryitwa “Tour de l’Espoir
Memorial Sakumi Anselme”, ryegukanywe na Nsengiyumva Shemu (wakinigara Les Amis
Sportifs) mu bagabo, mu ngimbi ritwarwa na Iradukunda Emmanuel (wakiniraga Fly
Cycling Team) na Ndiraba Yussuf mu batarabigize umwuga.
Tuyizere Hashim yahembwe nk'umukinnyi wabaye uwa mbere mu Ngimbi
Byukusenge Mariate yabaye uwa mbere mu cyiciro cy'abangavu
Serge Rusagara, umwana wa Sakumi niwe uyobora itsinda ritegura Legacy Sakumi Anselme Race, kuri iyi nshuro akaba yemeje ko ubwo hazakinwa icyiciro cya gatatu cy'iri siganwa abantu bakwitega byinshi
Hanatanzwe umupira Sakumi yigeze gukinana igare ahagana mu 1990 ndetse ukaba washyikirijwe umuryango we nk'urwibutso
Mwamikazi witegura ibizamini bya Leta yabaye uwa kabiri mu cyiciro cy'abagore
TANGA IGITECYEREZO