Kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga habaye inama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe Abanyamuryango bagera kuri 800 barimo abakada n’abayobozi ku rwego rw’Igihugu i Rusororo ku Ngoro y’Umuryango FPR Inkotanyi, baganira ku bibazo bitandukanye bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.
Mu batanze ikiganiro harimo Umujyanama wa Perezida wa
Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe. Yavuze ko kugira ngo iki
gikorwa cy’abakono kimenyekane, ari uko hari amakuru ubuyobozi bwa RDF bwamenye
ko hari abasirikare batatu bacyitabiriye.Yavuze ko hakurikiranywe ibyo bari
bagiyemo, nyuma barafatwa barafungwa.
Mu byaganiriweho harimo inzira yo gukomeza kubaka
ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’umukoro wo
gusigasira ubwo bumwe no kurinda icyabukoma mu nkokora.
Agaruka ku iyimikwa ry’Umutware w’Abakono yagize ati’’Icyatumye RPF irwana uru rugamba ,igakomera , ikabohora igihugu,igahagarika Jenoside,ni uko muriyo , mu mikorere yayo ntabwo yigeraga itoleratinga (yihanganira) ikintu bita imico mibi kandi ikigaragaza ko kizaba kibi yakibonaga hakiri kare , yakibona hakiri kare ikakirandura ‘’
Akomeza avuga ko ikintu kizaba kibi (Negative Tendency) iyo icyihoreye , ukacyorora kigakura , kigeza igihe udashobora kugihagarika ati’’N’ibi ngibi dukemura hano ninako byari kuzamera , ni Abakono, ejo ni Abashambo,ejo bundi ni bande ni Abasinga, igihugu kikongera kikajyamo ibice,noneho mu Gisirikare nabivuze , ubwo iyo byaje mu Gisirikare buri muntu areba abe, undi akareba abe ‘’
Gen Kabarebe yavuze ko iyo buri wese amaze kumenya abe
, aramutse ashaka kugira uwo yikiza aribo yakoresha agasenya igihugu, bityo ko ikintu cyose kibi
cyangwa se gifite imico mibi ari ukukirandura kigitangira ati’’
Ntabwo ari imikino ahangaha turavuga amaraso
y’Abanyarwanda, ari ayamanetse , ari ayazameneka ejo, tugomba kuva hano
turi Serious, dufite icyo dukuye hano mu
mitwe yacu, ni ikihe dukemuye, ni ikibazo ki dukemuye cyashoboraga kuzica abanyarwanda, nicyo tugomba gukora ,
ntabwo ari ibintu byo gukinisha, ni amaraso y’abanyarwanda’’
Akomeza avuga ko icyafasha u Rwanda ari ikintu kimwe kandi
cyoroshye ati’’ Ni ubumwe bwacu, nicyo
kizaduteza imbere''.
Kazoza Justin wimitswe nk’umutware w’abakono hamwe n’abari bitabiriye iyimikwa rye, basabye imbabazi, bavuga ko icyo gikorwa cyabayemo ukudashishoza no kutareba kure, biyemeza gushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda bakirinda ibindi byose byabatanya.
Kazoza Justin yemera ko ariwe nyirabayazana w'ibyabaye
Mu bari bitabiriye iki gikorwa basabye imbabazi,
harimo Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, wavuze ko yitabiriye
umuhango wo kwimika umutware w’abakono nk’inshuti y’uwari ugiye kwimikwa.
Yavuze ko mu buzima busanzwe, atari umukono.
Ati “Ni amakosa akomeye nakoze nk’umunyamuryango [wa FPR] ndetse n’umuyobozi mu nzego nkuru z’igihugu yo kudashishoza nkitabira uriya muhango ku buryo ndimo abo twari kumwe twabivuzeho tubona ko uko bimeze atari byo yemwe bituma tunataha kare turabisiga ariko sinabashije no kubivuga ngo ngaragaze uburyo ibyakozwe atari byo. Ni amakosa akomeye nakoze nkaba nongera kubisabira imbabazi Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wacu n’abanyarwanda.”
Visi Perezida wa Sena , Nyirasafari Esperance yemeye ikosa asaba imbabazi
Visi Meya ushinzwe Ubukungu w’Akarere ka Musanze,
Rucyahana Mpuhwe Andrew, yavuze ko na we yitabiriye. Yasobanuye ko nk’umuyobozi
hari ingaruka ubwitabire bwe bushobora kugira.
Nawe yasabye imbabazi ati “Mpagurutse bwa kabiri
rwose nshaka kugira ngo nsabe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi imbabazi kandi
izi mbabazi narazisabye, nzisaba Chairman w’umuryango, abayobozi atari rimwe
atari kabiri. Ibyo twakoze ni amahano, ni amakosa. Twafashe umwanya wo
kubitekerezaho. Imbabazi dusaba uyu munsi ni imbabazi dukura ku mutima, dusaba
dushingiye ku ntege nke twagize.”
Bishop John Rucyahana yavuze ko na we yitabiriye iki gikorwa , ariko iyo usuzumye, habayemo umurengwe watumye abantu bakora kiriya gikorwa.
Ati “Hari
umurengwe mu myumvire no mu myitwarire [...] dusabye imbabazi Perezida wa
Repubulika ariko natwe dusabane imbabazi kandi turebe ngo ntabwo ari izi
z’abakono gusa hari byinshi bigomba gusabirwa imbabazi. Dusuzume tureke kureba
abakono gusa.”
Rucyahana yavuze ko ubwo yari
yitabiriye iki gikorwa, yagize umwanya wo kuvuga, abwira abari bitabiriye ko
bakwiriye kubaka u Rwanda.
Ati “Nabonye umugisha wo kugira
ngo mbivuge mbwira abari bahari n’abantumiye, n’inshingano umutware w’abakono
n’abakono bafite mu kubaka u Rwanda.’’
Visi Chairman wa FPR Inkotanyi,
Uwimana Consolée, yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda aribwo bwashyizwe imbere,
bityo ko bidakwiriye ko abantu bakomeza kwibona mu moko uko yasobanurwa kose.
Yavuze ko umutware w’abakono akuweho.
Iyi nama
kandi yananzuye ko uyu Mutware w’Abakono
akuweho.
Undi wasabye Imbabazi abicishije kuri Twitter
ni Gatabazi Jean Marie Vianeney wahize ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,nawe
witabiriye uyu muhango wo kwimika umutware w’Abakono ndetse hasakara amashusho
arimo gucinya akadiho.
Umuhango wo kwimika umutware w’abakono wabaye tariki 9 Nyakanga ubera mu
karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.
Mu mwaka ushize wa 2022 ,
Perezida Kagame ubwo yagarukaga ku mbabazi zasabwe na Bamporiki Edouard
wemeye ko yakiriye indonke ndetse ubu akaba afungiwe muri Gereza ya Mageragere,yavuze ko
umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda bishoboka, ariko ko no guhanwa
bifasha.
Nyuma y’iri yimikwa ry’Umutware w’Abakono,Umuryango FPr-Inkotanyi wahise usohorora itangazo uvuga ko iyo ari intambwe isubira inyuma mu
kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Gen James Kabarebe yibukije ko ikibi kirandurwa mu maguru mashya
TANGA IGITECYEREZO