ESE
NI IBIHE BIMENYETSO BIRANGA UMUKOBWA MWIZA ?
1. Abona ibintu
byiza muri wowe
Umukobwa ugukunda kandi ushobora kwizirikaho mpaka
umugize uwawe, ni umukobwa uhera ku tuntu duto akatubonamo ibintu byinshi kuri
wowe akatugukundira. Uyu mukobwa iyo akwitegereje, abona ushamaje rwose ndetse
akabona ko nta wundi ukurenze.
2. Iyo murimo
kuvugana arakwitegereza akiruhutsa
Iyo umukobwa akunda umusore cyane, iyo uwo musore
arimo kumutera imitoma, umukobwa aba ameze nk’uwarigezemo (ijuru) mbese akiruhutsa, akitsa imitima, akifata nk’uwanyuzwe muri byose. Niba uwo mukobwa mukundana ari ko
yitwara iyo muri kumwe, mushyire hafi yawe kuko ni umugore mwiza.
3. Akugira
inama
Burya umukobwa wifata akakugira inama, menya ko uwo mukobwa adasanzwe. Peter yari atuye mu kazu gato yishyura amafaranga menshi, maze ahuye na CIA, umukobwa wamukundaga cyane, wari nka marayika kuri we, amugira inama yo kuva muri ako kazu, ndetse amwereka ko n’amafaranga bamwishyuza ari menshi.
Peter yahise ava muri ako kazu, ashaka indi nzu nziza kandi
ayishyura make ku yo yishyuraga ako kazu, CIA amubera inzira nziza,
barakundana kugeza na bugingo n’ubu. Uru rugero rugufashe kumva ko umukobwa w’ibitekerezo
byiza, udakwiriye kumureka.
4. Uyu mukobwa
ntabwo azigera agusiga
Ni byo rwose! Umukobwa ugukunda cyane ntabwo ashobora kugusiga kabone n’ubwo waba ufite ikibazo gikomeye. Uyu mukobwa rero utegetswe kumukunda.
Isoko: fleekloaded