Producer Irankunda Julien [Julien Bmjizzo], yakoze ubukwe n’umukunzi we w’umukinnyi wa filime Sugira Florence, nyuma y’amezi icyenda yari ashize amwambitse impeta imuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.
Imyaka ine irashize aba
bombi bari mu rukundo rwitamuruye. Ubukwe bwabo bwabaye kuri iki Cyumweru
tariki 16 Nyakanga 2023 kuri Sunday Park, buhuza inshuti, imiryango,
abavandimwe n’abandi bashyigikiye intambwe yatewe n’uyu muryango mushya.
Ni ubukwe bwari bwiganjemo
ibyamamare mu ngeri zinyuranye! Yambariwe n’abarimo umuhanzi 2saint, Nario, Mbanda, Phil Peter ndetse na Igor Mabano. Ni mu gihe Jean de Dieu Kabanda
washinze Isibo Tv yabaye ‘Parrain’ we. Umuhanzi Jules Sentore yatashye ubu
bukwe, aririmba mu gihe cyo gusaba no gukwa.
Ubukwe kandi bwatashywe n’abarimo
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, Mugisha Emmanuel [Clapton], umukinnyi wa
filime Makanika n’abandi.
The Ben yahaye impano
Julien n’umukunzi we Florence kandi afata umwanya muto wo kubaririmbira no
kuvuga ijambo.
The Ben yashimye Producer
Julien kuko yamufashije ubwo yari akigera muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika agiye gutangira ubuzima.
Uyu munyamuziki witegura
nawe gukorera ubukwe muri Kigali Convention Center, yavuze ko ari inshuti
y'igihe kirekire ya Julien, kuko yanamukoreye indirimbo ku giciro gito cyane.
Abifata nk'aho byari ubuntu. The Ben yavuze ko urugendo rwe na Julien rufite
amateka akomeye.
The Ben avuga ko atewe
ishema n'intambwe Julien yateye yo kurushinga. Ati "Kandi na Florence
aribizi ko uri inshuti yacu kuva cyera. […] Ndi mu bantu banezerewe muri uyu
mugoroba, ngirango nawe urabizi ku mutima.”
Yanavuze ko atari azi neza
ko azaba ari mu Rwanda mu bukwe bwa Julien na Florence ariko yarasenze Imana
iramusubiza.
Ati “Ntabwo nari nzi ko
nzaba ndi mu Rwanda iki gihe ku bukwe bwawe, ariko narasenze Imana ko yamfasha
nkaba mpari. Rero ntewe ishema nawe.”
Yavuze ko atabona impano yo gushimira Julien kubera ukuntu bakoranye; yamuhaye impano afatanyije n'abandi bari kumwe.
The Ben yavuze ko n’ubwo amaze iminsi
nta ndirimbo ashyira hanze ariko ‘ibikorwa byinshi bijyanye n’amashusho byanjye
uyu mugabo abigiramo uruhare’.
Akomeza ati “Kandi
yamfashije nta n’ubushobozi mfite. Igihe twatangiraga, twari dushakashaka
kugeza aho Imana iduhaye imbaraga tukaba dukora ibintu bivugitse.”
Aravuga ibi mu gihe Julien
ariwe wamukoreye indirimbo ‘Why’ yakoranye n’umunyamuziki wo muri Tanzania,
Diamond.
Mu bandi bavuze ijambo,
harimo umubyeyi w'umuhanzikazi Babo washimye Julien kubwo gushyigikira umwana
we akamutunganyiriza amashusho y'indirimbo zitandukanye. Julien yakoreye Babo
indirimbo yitwa ‘I’m in love’ n’izindi.
Ku wa 10 Ukwakira 2022,
nibwo Sugira Florence yagaragaje ko umukunzi we Julien yamwambitse impeta mu
muhango wabereye ku kirwa cya Zanzibar muri Tanzania.
Icyo gihe, Sugira yifashishije
konti ye ya Instagram atangaza ko yabwiye ‘Yego’ umukunzi we Bmjizzo.
Yavuze ko yorohewe no
kwemerera umukunzi we gutangira urugendo rushya rw’ubuzima. Avuga ko kuva
yatangira gukundana na Julien, yamubereye inshuti n’umukunzi ‘mu gihe cy’imyaka
ine ishize’.
Uyu mukobwa yavuze ko
banyuze mu bihe by’imiraba n’ibyishimo ariko ‘wakomeje kumbera inshuti nya
nshuti’ yakoresheje ‘G’ (inshuti mu mvugo z’iki gihe).” Ati “Ku bw’ibyo uyu
munsi naguhisemo, ejo ndetse n’ahazaza.”
Yashimye Julien ku bwa buri
kimwe yamukoreye mu buzima. Amusaba gufatanya gusengera urugendo bagiye
gutangira, kugira ngo Imana izayobore intambwe zabo kandi bazarumbuke.
Sugira Florence asanzwe ari
umukinnyi wa filime n’ubwo muri iki gihe atakigaragara cyane. Uyu mukobwa yamenyekanye cyane muri filime yahuriragamo n’umusore wamamaye nka 'Makanika'.
Ariko yanakinnye muri
filime yitwa ‘Igihiraho’ akinamo yitwa Teta. Iyi filime igaragaza ingaruka zo
kwihorera; ihohoterwa rikorerwa abagabo rikozwe n'abagore, ihohoterwa rikorerwa
abagore rikozwe n'abagabo, kwihangana no mu bihe by'amage ukaba intwari,
urukundo, imibanire yifuzwa ku bashakanye, uburere Mboneragihugu n'ibindi.
Mu Ukwakira 2021, nibwo
Julien yatangiye urugendo rwo guhuriza abahanzi mu ndirimbo imwe, mu rwego rwo kuzamura
izina rye.
Yahereye ku ndirimbo yise
‘Kamwe’ ikoze mu njyana y’amapiano irimo abahanzi nka Social Mula, Kenny Sol,
Davis D, Bushali, Bull Dogg, B-Threy, Khalfan, Confy, Alyn Sano, Li john na
Papa Cyangwe.
Ni indirimbo yihariye
impera za 2021 kugeza n’uyu munsi, kuko icyumvikana ahantu hatandukanye
icurangwa, ikomeza kwizihira abanyabirori.
Julien ni Producer
w’Umunyarwanda ariko ukorera mu Bubiligi, afata amashusho y’indirimbo, filime
n’ibindi bigendanye na cinema.
Indirimbo ‘Why’ yakoreye
The Ben na Diamond yatumye umwe mu bareberera inyungu za Alikiba amwandikira,
amushimira ku kazi katoroshye yakoze.
Ni we watunganyije
amashusho y’indirimbo ‘Only You’ ya The Ben yakoranye na Ben Kayiranga yakomeje
izina rye.
Mu 2014, nibwo uyu musore
yashinze studio ye y’umuziki yise ‘BproudMusic’ iherereye mu Bubiligi, aho
amaze gukorana n’abahanzi barimo Marina, Social Mula, Big Fizzo, Bull Dog, Mico
The Best n’abandi.
Julien yavukiye kandi
akurira mu Rwanda. Nyuma yo kurangiza amashuri abanza, yagiye kwiga kuri ESAPAG
kugeza mu 2011 aho yavuye we n’umuryango we bajya gutura mu Bubiligi.
Yakomereje amashuri ye mu
Bubiligi ku kigo cyitwa Vilgo asoza amasomo mu Ishami rya ‘Computer Science
Management and Accouting’.
The Ben mu batashye ubukwe
bwa Producer Julien na Sugira Florence
The Ben yahaye impano umuryango Julien na Florence, avuga ko imyaka irenze 10 ari inshuti ya Julien
The Ben yavuze uburyo Julien yamufashije, bafatwa n'ikiniga bibutse ibihe banyuranyemo
The Ben yahaye ikaze mu muryango Sugira Florence, avuga ko atewe ishema n'intambwe inshuti ye yateye
Jean de Dieu Kabanda washinze Isibo Tv niwe ‘Parrain’ wa Julien [Uwa mbere uri ibumoso]
Abarimo David Bayingana [Ubanza ibumos] batashye ubukwe bwa Julien
Umubyeyi w’umuhanzikazi
Babo yashimye Julien ku bwo gushyigikira urugendo rw’umuziki w’umwana we
Ubu bukwe bwabereye kuri Sunday Park....Abakobwa bo muri Uno Fashion nibo bifashishijwe mu kwakira abatashye ubu bukwe
Mu Ukwakira 2022, nibwo
bombi batangaje ko bitegura kurushinga nk’umugabo n’umugore
Julien amaze imyaka irenga
ine ari mu rukundo na Sugira Florence
TANGA IGITECYEREZO