Umuhanzikazi wo mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kikac, Bwiza yagaragaje urutonde rw’indirimbo 14 zikubiye kuri album ye ya mbere yise “My Dream” ndetse n’abahanzi b’imbere mu gihugu no hanze y’igihugu bahuje imbaraga.
Ni album agiye gushyira
hanze nyuma y’imyaka ibiri atangiye umuziki afashwa na Kikac. Ndetse, ku wa 15
Nzeri 2023 azakora igitaramo cyo kumurika iyi album kizabera kuri Mundi Center,
aho azifatanya n’abahanzi banyuranye.
Yari amaze igihe
ayirarikiye abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange. Ubwo yari mu gitaramo
‘Friends of Amstel’ yatangaje bwa mbere izina ry’iyi album, avuga ko yayise ‘My
Dream (Inzozi zanjye)’ kubera ko kugira album ari kimwe mu bintu yahoze yifuza
mu buzima bwe.
Hari indirimbo zimwe
yagaragaje kuri iyi album zisanzwe ziri hanze, ndetse n’izindi abantu bazaba
bumvishe ku nshuro ya mbere.
Binateganyijwe ko
azatangira gucururiza kuri internet iyi album mbere y’uko ayimurikira
Abanyarwanda n’abandi.
Album ye iriho indirimbo
nka ‘Carry me’, ‘Mutima’, ‘Soja’ yakoranye na Juno Kizigenza, ‘Rudasumbwa’, ‘Painkiller’,
‘Mr Dj’, ‘Are u ok?’, ‘Tequielo’ na Chriss Eazy, ‘Amahitamo’, ‘Sexioty’, ‘Monitor’
na Niyo Bosco, ‘Do Me’, ‘No Body’ na Double Jay ndetse na ‘Niko Tam’ yakoranye
na Ray Signature na Allan Toniks.
Bwiza asanzwe afitanye
indirimbo na Chriss Eazy bise 'Lolo'- Bivuze ko bamaze gukorana indirimbo
ebyiri wongeyeho 'Tequielo' iri kuri album ya mbere.
Indirimbo 'Soja' yakoranye
na Juno Kizigenza iri kuri album ye isanzwe iri kuri shene ye ya Youtube, kuko
imaze amezi atanu isohotse.
Raymond Joseph Mugerwa [Ray
Signature] uri kuri album ya Bwiza, ni umunya-Uganda w’umunyamuziki wabonye
izuba ku wa 4 Kamena 1988.
Asanzwe ari Producer
ukorera mu Mujyi wa Kampala. Kandi yagize uruhare mu kwandika no gutunganya
indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba nka Irene
Ntale, Rema Namakula, Juliana Kanyomozi, Fille, Allan Toniks n’abandi.
Mu 2008 nibwo yatangiye
umuziki ari mu itsinda rya Big Tyme yaje kuvamo atangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi
wigenga mu mwaka wa 2011. Yasohoye indirimbo zakunzwe nka Kasenyaku. Asanzwe
afitanye indirimbo na Deejay Pius bise ‘Too Bad’.
Allan Ampaire [Allan
Toniks] uri kuri album ya Bwiza, nawe ni umunya-Uganda kavukire, usanzwe ari
umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi wa Gitari akaba na Producer.
Mu rugendo rw’umuziki we
amaze gukorana n’abahanzi bakomeye nka Goodlyfe Crew, P Square, General Ozzy
(Zambia), Proff (Kenya), Petersen Zagaze (Zambia), Urban Boyz, Gal Level (Namibia),
Beenie Man, Genista, (Jamaica) Sean Kingston, Jidenna, Sean Paul, Roberto
(Zambia), Stella Mwangi, Flavour n’abandi.
Toniks yatangiye gukora
umuziki yiga muri Kaminuza, ari naho yakoreye indirimbo ye ya mbere yise ‘Beera
Nange’. Yubakiye umuziki we ku njya ya R&B.
Bwiza yatangaje indirimbo
14 ziri kuri album ye ya mbere n'abahanzi bakoranye
Bwiza yavuze ko iyi album
yayise 'My Dream' kuko ari inzozi yahoze arota zo gukora umuziki no kugira album
Allan Toniks washyigikiye
urugendo rw'umuziki wa Bwiza bagakorana indirimbo
Ray Signature uzwi mu
ndirimbo nka 'Kibanda', 'Don't Break my Heart' uri kuri album ya Bwiza
Juno Kizigenza yakoranye
indirimbo 'Soja' na Bwiza
Niyo Bosco yakoranye
indirimbo 'Monitor' na Bwiza
Bwiza na Chriss Eazy
bakoranye indirimbo ya kabiri izumvikana kuri iyi album
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DO ME' YA BWIZA
">
TANGA IGITECYEREZO