Bamwe mu bakobwa batsindiye
amakamba muri iri rushanwa bafashijwe guserukira u Rwanda mu bikorwa by’imideli
bikomeye harimo ni’ibiba buri nyuma y’amezi atatu.
Ni irushanwa ryatanze
amahirwe ku basore n’abakobwa bashaka gukabya inzozi zabo mu kumurika imideli ku
rwego mpuzamahanga.
Ndekwe Paulette uhagarariye
Embrace Africa itegura iri rushanwa yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro ya
kabiri nta basore bazahatanamo.
Yavuze ko bashingiye ku kuba umubare w’abakobwa batsinze ku nshuro ya
mbere aribo bamaze kubona amahirwe yo guhagararira u Rwanda.
Ndekwe ati “Mu rwego rwo
kugeza amahirwe kuri benshi tugiye gukora iri rushanwa ku nshuro ya kabiri,
ariko hemerewe abakobwa cyangwa se uwabyaye ariko wujuje ibisabwa
yakwiyandikisha akagerageza amahirwe yo kujya mu bikorwa by’imideli bikomeye mu
guteza imbere impano z’abanyamideli."
Abakobwa batsindiye
amakamba ku nshuro ya mbere bitabiriye ibikorwa birimo Supra Model World Wide
yabereye mu Buhinde, Fashion Factor n’ibindi.
Kuri Ndekwe Paulette ‘bigaragaza
ko hari intambwe ikomeye iki gikorwa kiri gutera'. Ati "Kandi tunizera ibirenze ibyo
uko dukomeza gushyigikirwa n’Abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi."
Kwiyandikisha muri iri
rushanwa byatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Nyakanga 2023, bizarangira
tariki 25 Nyakanga 2023.
Ni mu gihe ku wa 28
Nyakanga 2023 ari bwo hatazangazwa abakobwa bazaba bemerewe guhatana muri iri
rushanwa, hanyuma amajonjora y'ibanze azaba muri Kanama 2023, irushanwa rishyirweho akadomo muri Nzeri 2023.
Batatu ba mbere bazatsindira itike yo guhagararira u Rwanda mu bikorwa by'imideli Mpuzamahanga bizabera mu Buhinde, Dubai n'u Butaliyani.
Umukobwa wiyandikisha asabwa kuba ari hagati y'imyaka 18 na 30, kugaragaza icyemezo cy'uko atigeze afungwa ndetse no kuba yarasoje amashuri yisumbuye.
Mu mwirondoro we avugamo amazina
ye, imyaka afite, nimero ye ya telefoni, agatanga ifoto ndetse n'ingufi.
Ntiyemerewe gutanga ifoto yafashwe na telefoni.


Kuri iyi nshuro ya kabiri,
iri rushanwa rizahatanamo abakobwa gusa
Iri rushanwa rigamije
gufasha abanyamideli bo mu Rwanda kugeza ku rwego Mpuzamahanga
Umukobwa wiyandikisha asabwa kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 30


Abarimo, Munyana Peace, Mwiza na Ngabonziza Diane baserukiye u Rwanda mu bikorwa by'imideli bikomeye