RFL
Kigali

Bose bakinira ibihugu byabo - Abanyamahanga 3 APR FC yazanye mu Rwanda mu biganiro bya nyuma

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/07/2023 12:07
1


Amakuru dukesha Radio Fine FM, yemeza ko abakinnyi 3 barimo Taddeo Lwanga ukinira ikipe y'igihugu ya Uganda, bari kuza mu Rwanda aho baje gukora ibizamini cy'ubuzima ubundi bagahita basinya amasezerano y'akazi.



Nyuma yaho APR FC yemereje ko umwaka utaha w'imikino izongera gukoresha abakinnyi b'abanyamahanga, yamaze koherereza ubutumire umukinnyi wakiniraga ikipe ya Arta Solar ikina icyiciro cya mbere muri Djibouti.

Amakuru Fine FM yashyize hanze, agaragaza urwandiko APR FC yandikiye abakinnyi batatu barimo Taddeo Lwanga, Ndzila Pavelh na Ngweni Ndassi, ibasaba ko baza gukora ibizamini by'ubuzima, ndetse babitsinda bagahabwa amasezerano y'iyi kipe.

Biravugwa ko APR FC yamaze kumvikana n'aba bakinnyi ibijyanye n'amasezerano ndetse n'umushahara w'ukwezi, igisigaye akaba ari ikizamini cy'ubuzima. 

Taddeo Lwanga akina mu kibuga hagati nka Nimero 6 aho yazahanganira umwanya na Mugisha Bonheur mu gihe ataba agiye hanze.

Taddeo Lwanga w'imyaka 29, yakiniye amakipe arimo Express FC mu 2014-15, ahava ajya muri SC Villa kugera mu 2017, yerekeza mu ikipe ya Vipers yavuyemo mu 2019 ajya muri Tanta yakiniye umwaka umwe, mu 2020 ahava ajya muri Simba, nayo yavuyemo mu 2022 yerekeza muri Arta Solar ari nayo yakiniraga.

Taddeo yegukanye igikombe cya shampiyona ya Tanzania ari kumwe na Simba

Asanzwe ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Uganda

Ndazila Pavelh ukinira ikipe y'igihugu ya Cango Brazzaville ndetse n'ikipe ya As Otoho, nawe ategerejwe mu Rwanda aho ikimuzanye ari ikizamini cy'ubuzima gusa. 

APR FC kandi yatumijeho na myugariro Ngweni Ndassi wakinaga mu gihugu cya Nigeria, ndetse n'ikipe y'igihugu ya Cameroon nawe byitezweko azagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu. 

Ndazil agomba kuza guhanganira umwanya na Ishimwe Pierre 

Ngeni ashobora kuba azaba ari kumwe na Niyigena mu bwugarizi bwa APR FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sibomana faustin1 year ago
    Turishimye cyane abafana ba PRF C ibyonibyo byaribicyenewe ko havugururwa itegeko ryo gukinisha abanyarwanda gusa ducyeneye igikombe cyo hanze murakoze





Inyarwanda BACKGROUND