Ubuzima umunyamuziki wavuyemo umuganga, Muyombo Thomas [Tom Close] abayemo ni inzu y’ibitabo; kandi buri gihe abusangiza abandi yifashishije imbuga nkoranyambaga n’indi miyoboro inyuranye y’ikoranabuhanga.
Urugendo rw’imyaka irenga
18 ishize ari mu muziki iherekejwe n’urugo n’inshingano z’akazi ka buri munsi,
bisobanuye ikintu gikomeye kuri we.
Ibi bituma hari umubare
munini umufata nk’icyitegererezo biturutse ku buryo yabafashije gukurikira inzozi
zabo, kandi buri kintu akigenera umwanya wacyo.
Buri kintu cyose yekerejeho
amaboko agikora agikunze kandi akagishyiraho umutima. Biri mu bituma ajya muri
studio agasohokana indirimbo. Yafata igihe cyo kwandika ibitabo nabyo akabiha
umwanya uhagije kugeza birangiye.
Ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga 2023, yaganirizaga abiganjemo
urubyiruko rurenga 300 bitabiriye igikorwa gishamikiye ku kiganiro ‘Ijambo
ryahindura ubuzima Summit’ gikorwa na Dashim, Tom Close yavuze ko kugera ku
ntego zawe ndetse n’inzozi bisaba kutiyumvamo igitutu cyangwa ko hari uwo
muhanganye.
Ati “Icya mbere wowe
wabasha gukora kugirango ugera ku ntego zawe , ni ukumva ko wowe
udafite 'pressure' yo kuzigeraho, kubera ko icyawe ntaho kijya.”
Uyu muganga yavuze ko
ubuzima buri wese anyuramo ari nka filime, bityo agize uwo abubwira yaba inkuru
nziza buri wese yakwishimira kureba.
Ni aha ahera avuga ko buri
wese ahora afite ibyifuzo by’ibyo ashaka kugeraho, ari nayo mpamvu ugomba
guhora witeguye kugirango utazatungurwa igihe bya bintu warotaga uzaba
ubigezeho.
Tom avuga ko uramutse
ubonye ibyo wifuza mu gihe gito ugereranyije n’igihe wumvaga uzaba ubigezeho
utamara imyaka itanu ukiri muzima.
Yavuze ko kugera ku nzozi
zawe bisaba gukoresha neza ubwonko bwawe kuko iyo ubukoresha burakura.
Ibi abihuza n’imitekerereze y’umuntu ukora siporo, kuko umubiri we ugenda wiyubaka uko bucyeye n’uko bwije,
ngo ni nako bigenda bigenda ku muntu ukoresha ubwonko bwe.
Tom Close avuga ko nta
muntu ukwiye kubaho mu buzima bw’abandi, kuko kuba ukiriho bisobanuye ko hari
umugambi Imana igufiteho. Ati "Umuntu mwiza wo kwigereranya nawe ni wowe
ubwawe."
Tom Close avuga ko iyo
umuntu akiri muto no kwiga birashoboka, kandi ko 'Depression' ari uburwayi
nubwo Abanyafurika batabwemera.
Tom yavuze ko hari umuntu
wigeze kuvuga ko icya mbere gikomeye ku Isi ari ishyari kubera ko ishyari ari
inkomoko y'ibindi bintu byose. Ati "Ibintu byinshi biboheye ku
ishyari."
Gushaka kugera ku nzozi vuba, imvano yo kutuzuza
inshingano neza
Tom Close yavuze ko kwihuta
mu rugendo rugana ku nzozi, biri mu bituma bamwe bahabwa akazi cyangwa se
inshingano ugasanga bakoze ibidakwiye birimo no kwiba kugirango
basingire inzozi zabo mu gihe gito.
Yavuze ati "Cyane
cyane reka mbwire abantu bakiri n'urubyiruko, impamvu bazagushyira mu kazi
runaka ukiba ni uko uhita ushaka kugera ku nzozi zawe mu gihe gito. Mbese ni
nko kubona amahirwe wumva ko utarotaga kugira kandi utazigera wongera
kugira."
Tom avuga ko ibi ntaho
bitaniye n’umuntu usaba inguzanyo muri Banki kugirango abashe kugera ku nzozi
ze.
Yizera ko buri wese afite
ambasade y'Imana muri we, kandi birashoboka kubwira Imana ko igihe kitaragera
cyo kugutrwa.
Imyambarire ye itandukanye n'iy’abandi bahanzi
Tom avuga ko abafana ba
mbere agira ari abana be. Muri iki gihe ngo umukobwa we w'imfura akunze
indirimbo uyu muhanzi atarashyira hanze.
Avuga ko imibanire n'abana
be ariyo ituma ahanga indirimbo abasha kumva ari kumwe nabo. Akavuga ko
ubuhanzi bugizwe na 30% n'aho 70% ikajyana n'ibindi bigize ubwo buhanzi.
We avuga ko buri wese agira
ibyo akunda kandi akisanisha nabyo kugirango agire aho agera, biri mu mpamvu
zituma agaragara uko agaragara. Ati “Njyewe rero icyo mpa agaciro ni ikiva mu
muhanzi.
Uko yazinutswe inzoga
Tom Close yavuze ko atigeze
anywa inzoga kubera ko yasanze 'zibiha'. Yatanze urugero avuga ko ubwo yari muto we na
Mukuru we bigeza gusaba umubyeyi wabo kubagurira inzoga ya Primus, maze
basomyeho bumva birarura, baracira.
Ngo Nyina yikojeje hanze
azana inkoni arabakubita biratinda. Ati “Mukuru wanjye yigeze gusaba inzoga,
asaba Mama ngo atugurire Primus, Mama arayitugurira, dusomye twumva birabishye.
Atuma inkoni, Primus twayinyweye iminsi ibiri, Twarayiraje tuyikomerezaho mu
gitondo…”
Avuga ko kuva icyo gihe
yahise azinukwa inzoga, ku buryo n’umwanya yafata yicaye mu kabiri awufata
nk’umwanya uri gupfa ubusa’.
Ati “Nahise numva ari cyo
kintu cya mbere kibiha ku Isi...Nasanze umwanya wanjye wose ngomba kuwubyaza umusaruro,
hanyuma umwanya namara nicaye mu kabiri mbifata nk'uri gupfa ubusa."
Tom Close avuga ko nta
mpamvu yo kunywa ikintu kimubihiye, kandi ugasanga nyuma yo kunywa inzoga
arafata ikindi gihe cyo kunyura mu bihe bituma agaruka mu buzima busanzwe.
Inzozi ze zari ukuba umuganga, ariko habuze gato
ngo ajye mu gisirikare
Muri iki kiganiro cyabereye kuri Hill Top Hotel, Tom
Close yavuze ko yakuranye inzozi zo kuba umuganga bitewe n'ubuzima yabanyemo
n'umubyeyi we (Nyina), kuko yamubereye umubyeyi w'icyitegererezo, binatuma muri
we asaba Imana kuzamuha abana b'abakobwa.
Uyu mugabo avuga ko Nyina yitabye Imana afite imyaka itandatu. Kandi ko mu buzima bwe yanagize amahirwe yo kubana na Sekuru wamwigishije byinshi mu buzima bwe.
Yavuze ko ubwo yari asoje amashuri yisumbuye yashatse
kujya ku ishuri ryo ku Nyundo, ndetse ko ubwo yari asoje amashuri yisumbuye
mbere yo kujya muri Kaminuza yabonye amahirwe yo kujya mu gisirikare. Ati "Ni
nk'uko nsoje 'secondaire' mbere yo kujya i Butare, nari mbonye amahirwe yo
kujya mu gisirikare."
Tom Close avuga ko icyo
gihe yari abonye amahirwe yo kujya mu ishuri rya mbere ku Isi mu bya gisirikare
ariko 'hazamo akantu ntamenya ako ariko'.
Avuga ko atekereza ko ari
Imana yabikoze kugirango atajya mu gisirikare. Kuko icyo gihe iyo abijyamo
atari kuba ari Tom Close, kandi ntiyari kuba umuganga nka za nzozi yagize ari
umwana.
Uyu mugabo avuga ko ubuzima
umuntu abayemo adakwiye kubwegeka ku bandi, ahubwo akwiye guharanira nawe
kubugiramo uruhare.
Yavuze atekereza ko
amahirwe yari abonye yo kujya mu gisirikare atari gutuma yinjira mu muziki
cyangwa se ngo yandike ibitabo n’ibindi akora muri iki gihe.
Tom Close yavuze kwiga muri
Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ishami rya Huye, byatumye abasha gukora umuziki kandi
akamenyekana.
Yavuze ko yatwaye Primus
Guma Guma Super Stars yiteguraga kujya mu mwaka wa Gatandatu wa Kaminuza.
Muri icyo kiruhuko
cy'ishuri yiteguraga kujya mu mwaka wa Gatandatu ni nabwo yagombaga kujya muri
Amerika gukorana indirimbo na Sean Kingston agahita agaruka akomeza amasomo ye
ya Kaminuza.
Yavuze ko atashakaga kujya
muri Amerika bitewe na gahunda yari afite z'amasomo, ariko byarashobotse byose
abasha kubikora.
Imibanire mu rugo
Tom Close avuga ko
nk'abashakanye ntawe ukwiye gucura undi. Yatanze urugero avuga ko igihe umugabo
agize icyo agura nk'umwenda akwiye gutekereza ko mu rugo hari 'impanga' ye
yasize 'nawe umugurire'.
Yavuze ko abagabo bari
'serious' biyibagirwa ku buzima bw'abo, ugasanga bitangira cyane imiryango
yabo.
Tom avuga ko nta bintu
byizana, kuko byose bisaba kwitanga. Avuga ko yaba we ndetse n'umugore we
bagerageza kwiga umunsi ku munsi mu rugendo rwo kubaka urugo rw'abo.
Avuga ko igihe cyose ubanye
mu rugo na mugenzi wawe wumva ko ari impuhwe wamugiriye rimwe na rimwe
birangira nabi.
Tom Close yabwiye abagore
ko igihe bageze mu rugo bakwiye kumva ko ari nka kompanyi n’abo bakagira
uruhare. Ati "Umugabo agomba gukomeza kumwitaho. ariko umugore akumva ko
hari icyo umugabo yibagiwe nta nka yacitse amabere."
Tom avuga ko hari abantu
bavuga ko 'abagore ntabwo baremewe gushyira mu gaciro'. Kuri we, avuga ko
umugore akwiye gushyira mu gaciro akamenya imigendekere y'ubuzima bw'umugabo
we. Ati "Ibiro by'iperereza bya mbere ku isi biyobowe n'abagore'.
Yavuze ko nta rugo rwihariye ku buryo rutahungabanwa n'imihengeri y'ubuzima, bityo bakwiye guhora biga. Mu bindi, Tom Close ashishikariza abantu gukoresha neza igihe cy’abo, kuko igihe bafite ari uwo munsi babayeho.
Tom Close avuga ko yakuze
yifuza kuba umuganga bitewe n'ubuzima yabanyemo n'umubyeyi we
Twese turiga- Tom Close
avuga ku mibanire n'umugore we Niyonshuti Ange Tricia
Tom Close avuga ko mu rugo,
umugore akwiye kugira uruhare rwa 50% cyo kimwe n'umugabo we mu mibanire
Tom Close ntiyemeranya n'abavuga ko umugore 'ntiyaremewe gushyira mu gaciro'
Tom Close avuga ko ikintu cyose uvuga ko ugiye gukora bwa nyuma utajya upfa kukireka
Tom Close avuga ko 'ikintu ushaka guhora uyu munsi gikore uyu munsi'
Tom avuga ko uko yinjiye
muri studio asohokanamo indirimbo. Ati "Buri gihe uko ntangiye ikintu
ndagisoza. Mpa agaciro icyo gihe. Icyo ndi gukora nyikora uwo munsi nyine.'
Tom Close yashimye Dashim
ku bw'ikiganiro akora, asaba n'abandi bashaka gukora itangazamakuru
kuzagura imbago y'ibyo Dashim asanzwe akora
Umuganga wa gakondo Rutangarwamaboko yaganirije urubyiruko ku buzima bwa buri munsi- Asaba ibiganiro mu bitangazamakuru byigisha sosiyete
Uhereye ibumoso: Umuganga wa gakondo Rutangarwamaboko, Dashim ndetse na Dr Francis Habumugisha
Dr Francis yashimiye byimazeyo umunyamakuru Dashim utegura ikiganiro 'Ijambo ryahindura ubuzima'
Umunyamakuru Biseruka ukorana na Dashim kuri Fine FM
Byari ibyishimo ku bakunzi ba Dashim nyuma y'uko bahuye
Dr Habumugisha Francis washinze GoodRich Tv yaganirije urubyiruko ku rugendo rwe rw'ubuzima
Umunyamakuru 'MC Wamamaye' wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo cyahujwe n'ikiganiro cyafashije benshi mu rubyiniro
Ibyishimo ni byose kuri Dashim nyuma y'uko atangije ibiganiro bihuriza hamwe abakunzi b'ikiganiro 'Ijambo Ryahindura Ubuzima'
Abarenga 300 bitabiriye 'Ijambo Ryahindura Ubuzima Summit' ku nshuro ya mbere
Abakunzi b'ikiganiro 'Ijambo Ryahindura Ubuzima' bahaye impano zihariye Dashim
Tom Close aramukanya n'umuganga Rutangarwamaboko bahuriye muri iki kiganiro
Umuhanzi JP Zed yasusurukije abantu
Umunyabugeni Mugisha yatunguye Tom Close amuha impano y'ifoto ye yashushanyije
Tom Close yashimye Mugisha nyuma y'impano yamuhaye
Abitabiriye iki kiganiro bahawe umwanya wo kubaza ibibazo binyuranye
KANDA HANO WUMVE ALBUM YA CYENDA 'ESSENCE' YA TOM CLOSE
Kanda hano urebe amafoto yaranze iki gikorwa gishamikiye ku kiganiro 'Ijambo Ryahindura ubuzima'
AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO