Kigali

Guverinoma ikeneye ingengo y'imari ikabakaba Miliyari 500 Frw yo gusana ibyangijwe n'ibiza

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:1/07/2023 20:36
0


Minisisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangarije mu Inteko Ishinga Amategeko ko gusana ibyangijwe n'ibiza byabaye mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka bizatwara ingengo y'imari irishobora kugera kuri miliyari 500 Frw.



Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabwiye Inteko Ishingamategeko ko Leta y’u Rwanda ikeneye amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 400 yo gusana ibyangijwe n’ibiza, byibasiye cyane cyane Intara y’Iburengerazuba , Amajyaruguru n'Amajyepfo.

Yatangarije ibi mu Nteko Ishinga Amategeko kuri kuwa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, ubwo yasobanuriraga Abagize Inteko Ishinga Amategeko, ibikorwa bya Guverinoma ku byerekeye  imicungire y’ibiza n’ingamba Guverinoma iteganya mu rwego rwo guhangana n'ibiza.

Yavuze ko ibyago bikomoka ku biza biziyongera ku Isi ku rugero rungana na 40% kugera mu mwaka wa 2023 naho amapfa akaziyongera ku rugero rungana na 30%.

Avuga ko mu ntangiriro za Gicurasi 2023, imvura yateje imyuzure n’inkangu mu Ntara z'Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo ndetse abantu 135 bagapfa, hakangirika imitungo ifite agaciro kangana na 222.000.000.000 Frw. Abantu 111 barakomeretse, hasenyuka inzu 3000, amatungo arenga 4.255 arapfa, hangirika n'imyaka yari ku buso bwa hegitari 3.100.

Minisisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente yakomeje avuga ko hakenewe ingengo y'imari ikabakaba miliyari 500 Frw (500.000.000.000frw) kugira ngo ibyangiritse bisanwe.

Yagize ati "Ingengo y’imari ikenewe kugira ngo hasanwe ibyangijwe n’ibiza no kubikumira irarenga Miliyari 400Frw, imibare ntiratunganywa neza ariko iyo tugereranyije dusanga ishobora no kugera hafi kuri Miliyari 500Frw".

Naho ku bijyanye n'ingamba zo gukumira ibiza, mu rwego rwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, yavuze ko Leta iteganya kunoza imiturire, gutera amashyamba no gushaka ibindi bicanwa bitari inkwi mu rwego gukumira ko ibiti bikomeza gutemwa.

Guverinoma yagaragarije Inteko ko kuba Gaz iri mu bubiko buhari mu gihugu, idashobora kurenza icyumweru itarashira, ariko Leta iteganya gahunda yo gushaka ibigega byatuma Gaz imara amezi hagati y'abiri n'atatu.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND