Igitaramo cya Kigali Protocal cyashyushye ndetse abahanzi banyuranye, ababyinnyi bagezweho, abavanzi b’umuziki, abakobwa beza bo muri iyi kompanyi n’ibindi byamamare, biteguye kuzataramana n’abazaza kubashyigikira.
Kuwa
29 Kamena 2023 ni bwo abakunzi b’imyidagaduro n'ab’inkumi z’ubwiza n’ubwitange
zigize Kigali Protocal, bazahurira mu gitaramo cyo kwishimira imyaka 5 ishize
iyi kompanyi imaze ibonye izuba.
Iyi
kompanyi yatangiye mu mwaka wa 2018 ariko ihabwa ubuzima gatozi mu
mwaka wa 2019. Yatangiye bivuye ku gitekerezo cya Umukundwa Josue wifuje
gufasha urubyiruko rugenzi rwe kubona imirimo.
Yaje kwerekeza amaso muri gahunda za 'Protocol' yabonaga zigifite icyuho, azivana ku rwego rumwe azishyira ku rundi.
Mu byo yakoze bikaza no gutuma imikorere y'ibyo akora birushaho gukundwa, ni ukwita cyane ku bakobwa banyura mu marushanwa y’ubwiza by’umwihariko irya Miss Rwanda, akabafasha kurotora inzozi zabo.
Umukundwa Josue ukiri mu myaka y'urubyiruko, yakomeje kwerekeza amaso ku nzozi z'abo bakobwa bishingiye ku
mishinga itandukanye bafite, abafasha gushaka ibikorwa byo kwamamaza.
Bimwe
mu bitaramo Kigali Protocal yatangiriyeho ikora harimo The Mane Christmas Party
yo mu mwaka wa 2018. Nyuma yaho bakurikijeho ibirori by’urwenya bya Bigomba Guhinduka byo mu mwaka wa
2019.
Mu mwaka
wa 2019, iyi kompanyi yatangiye kwiyambazwa na kompanyi zikomeye mu
bikorwa byo kwamamaza ibikorwa byayo nka MTN n'izindi.
Nubwo
igihe cy’icyorezo cya COVID19 cyahise cyiza ariko yaba ubukwe, inama, ibirori n’ibitaramo
byagendaga biba, iyi kompanyi ikaba yaragendaga yiyambazwa kubera izina na serivisi nziza itanga.
Nubwo
benshi bazi Kigali Protocal nka kompanyi igizwe n’abakobwa beza, ariko inagira
n’abasore b'ubukaka nubwo bo badakunze gukora cyane, bitewe ahanini n’ibyifuzo by’abakiriya ba
serivisi zayo.
Aba
basore n’inkumi bagize uruhare mu bikorwa bya gahunda
za Leta birimo ibihuza urubyiruko rutandukanye by’umwihariko mu bihe byo
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Buri mwaka, Kigali Protocal igira gahunda yo gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bakanafasha abari mu bibazo, impfubyi n’abatishoboye.
Ubwiza
bw’abakobwa ba Kigali Protocal bwaramamaye hose ku mbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru
bitandukanye aho bavuga ngo 'wagira ngo iyi kompanyi ifite umuntu uyihitiramo'. Ibyo byose
birushaho kuzamura izina ryayo.
Nubwo
ahantu iyi kompanyi imaze gukora ari henshi, ariko hari ibitaramo bigari yakozemo tutasoza tutagarutseho nka Rwanda Gospel Stars Live, The Choice Awards,
Isango Stars Awards n'ahandi.
Abahanzi
benshi mpuzamahanga bamaze kugera mu Rwanda bagiye bakiranwa ikaze na Kigali
Protocal, barimo Koffi Olomide, Nasty C, Khaligraph Jones, DJ Neptunes, The Ben,
Sheebah Karungi, Joe Boy n’abandi.
Kuva mu 2018 kugeza mu 2023, imyaka 5 irashize Kigali Protocal ibonye izuba. Aba basore n'inkumi bageze kure imyiteguro yo kwizihiza isabukuru yabo y'imyaka 5 bamaze batanga serivisi za 'Protocol' nka Kigali Protocal.
Ibi birori bizaba mu gitaramo mbaturamugabo kizaba tariki 29 Kamena 2023, muri Camp Kigali. Iki gitaramo kizayoborwa na Lucman Nzeyimana afatanije na Patrick Rusine. Ni mu gihe gutambuka ku itapi y’umutuku bizayoborwa n'abantu batatu.
Uwa mbere ni Kayumba Darinda Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022; Isingizwe Mutabazi Sabine [Nemutv] na we wanyuze mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda 2022, akaba ari no mu bakobwa bari kwifashishwa cyane na kompanyi zinyuranye mu bikorwa byo kwamamaza, ndetse na Ally Soudy.
Ababyinnyi batandukanye kandi bagezweho nabo bari
mu bazigaragaza muri ibi birori. Abahanzi bagezweho nabo nka Chriss Eazy, Ruti Joel, Ariel
Wayz na Bushali, nabo bazataramira abazitabira.
Umuziki uzaba uvangwa n’abahanga mu byo kuvangavanga umuziki barimo DJ Brianne
ugezweho cyane muri iyi minsi.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ukugura itike kuri 5000Frw, 10000Frw, 15000Frw na 20000Frw. Ushobora kuyigura unyuze kuri Noneho.com. Kanda HANO ugure itike.
Kanda hano ubashe kugura itike yawe
TANGA IGITECYEREZO