Sosiyete icuruza telefoni zigezweho ya Infinix yamuritse telefoni nshya 'Note 30 Series' zifite umwihariko wo guhabwa no gutanga umuriro mu buryo butandukanye hakoreshejwe inziramugozi cyangwa umugozi ikanarambisha umuriro. Butera Knowless yahise agirwa 'Brand Ambassador'.
Iyi telefoni ihiga izindi zose zari zisanzwe ku isoko, yamuritswe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena 2023, mu muhango wabereye kuri Atelier du Vin. Uyu muhango witabiriwe n’abarimo Umuyobozi Mukuru wa MTN, Mapula Bodibe.
Infinix Note 30 series yazanye n’ikoranabuhanga
rigufasha kwinjiza umuriro udategereje igihe kinini kandi ikagira uburyo bwo
gusharija bw'inziramugozi.
Umuriro winjije mu minota 5 wawifashisha mu gihe
cy'amasaha atatu ureba amashusho cyangwa ukina imikino yo muri telefoni.
Iyi telefoni inagushoboza guha mugenzi wawe mwegeranye
umuriro igihe smartphone ye yenda kuzima. Ushobora kumara amasaha 5.7 uvugira
kuri iyi telefoni umuriro utarashiramo. Battery yayo ifite ubushobozi bwakira
umuriro wa 5000mAh.
Abakunda umuziki bashyizwe igorora mu bufatanye
n'uruganda rwa JBL ruzwiho gukora ibyuma by'amajwi ayunguruye, aho Infinix Note
30 Series zubakanye iryo koranabuhanga riguha amajwi azira amakaraza.
Iyi telefoni inafite camera eshatu zifata amashusho
akeye. Kandi Camera zayo ebyiri, zishobora gukora icyarimwe, igihe ufata
amafoto cyangwa amashusho.
Mu ijambo rye, Umuyobozi Uhagarariye Infinix mu
Rwanda, Daniel Xia yavuze ko mu myaka itandatu ishize bakorera mu Rwanda ‘nta
muntu n’umwe wari uzi icyo Infinix ari cyo’.
Avuga ko imbaraga zashyizwemo zituma hishimirwa
intambwe imaze guterwa mu gutuma Infinix imenyekana kandi ‘mu Rwanda hari
umuryango mugari munini w’abakoresha Infinix’.
Yavuze ko hari benshi bakunze kumubaza impamvu Infinix
izwi cyane, asubiza ko ahanini bituruka ku buryo iteye, imikorere yayo, uko
igaragara, uburyo Battery yayo itindamo umuriro n’ibindi binyuranye byihariye
bituma ikundwa na benshi.
Daniel avuga ko muri rusange, Infinix yitaye cyane
ku rubyiruko n’abanyeshuri bakunze gukoresha cyane ibijyanye n’imikino,
gukurikirana amasomo n’ibindi. Yavuze ko iyi telefoni bashyize ku isoko
yihariye kuko ushobora kuyifasha ‘uha undi umuriro’.
Akomeza ati “Ushobora kuyifashisha mu gucaginga indi
telefoni. Twishimiye guhitamo hano kuba ariho tumurikira iyi telefoni’.
Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa, Bizimana Gilbert,
yavuze ko batangiye gukorera mu Rwanda mu 2017 bafatanyije
na MTN,
Yagaragaje ibikorwa binyuranye bamaze gukora, birimo
gutera inkunga ibikorwa binyuranye, gukorana n’abahanzi, kwamamaza mu buryo
bunyuranye, gukorana n’abantu banyuranye.
Knowless Butera wagizwe ‘Brand Ambassador’ yabwiye
InyaRwanda ko yishimiye kwinjira mu muryango mugari w’abakoresha Infinix.
Ati “Ati "Ndiyumva neza. Ndanezerewe. Guhagararira
'Product' nk'iyi ngiyi nziza. Infinix ni telefoni nziza rero kuba atari akazi
gusa, ahubwo no kuba nyine uhagarariye ikintu wameranya nabanyiracyo ko ari
cyiza, ni ibintu biba bishimishije.”
Uyu muhanzikazi uherutse gushyira hanze album ya
Gatanu yise ‘Inzora’, yavuze ko azifashisha imbuga nkoranyambaga ze mu
kumenyekanisha ‘Note 30 Series’
Infinix ikorera mu bihugu birimo Tunisia, Morocco,
Pakistan, Indonesia, Nigeria, Ghana, Tunisia n’ibindi. Kuri we, avuga ko buri
‘kimwe cyose dukora dushingira ku bitekerezo by’abakiriya’.
Mu gihe cy’iminota mirongo itatu iyi telefoni iba
yinjije umuriro ungana na 80%. Gilbert yavuze ko bashora imari cyane mu
bijyanye n’uburyo telefoni igaragara.
Infinix inafite ku isoko telefoni ya ‘Note 30 Pro’
igura amafaranga 292,500 Frw uhabwa n’igikapu cya machine ya Lap Top, inafite
ku isoko telefoni ya ‘Note30’ igura 234,000Frw. Ni mu gihe telefoni ya
Note30VIP ari nayo Infinix yamuritse igura 397,000Frw.
Iyi telefoni yashyizwe ku isoko iri mu mabara arimo
umukara, kandi ifite ‘Finger Print’ hagati muri telefoni.
Mwamenya ko Infinix ariyo ya mbere ishyize ku isoko telephone z’umwimerere zifite umwihariko wo guhabwa no gutanga umuriro mu bury0 butadukanye hakoreshejwe inziramugozi cyangwa umugozi ikanarambisha umuriro.
Infinix iti "Kandi turabizi neza ko abantu bazanyurwa ku bwinshi
hano mu gihugu cyacu ku bw’ubuhanga zihariye."
Umuyobozi Uhagarariye Infinix mu Rwanda, Daniel Xia yavuze ko uko iminsi ishira indi igataha, umuryango mugari w’abakoresha Infinix ugenda waguka
Bwiza usanzwe ari ‘Brand Ambassador’ wa Infinix aganira n’Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Infinix, Bizimana Gilbert
Ibyishimo byari byose kuri bamwe bagiye bahabwa impano
mu kumurika telefoni nshya za Infinix
Uyu musore yatomboye Nimero 15 yamuhesheje guhabwa impano ya telefoni ya 'Note 30 Series' Infinix yashyize ku isoko
Butera Knowless yagizwe 'Brand Ambassador' wa Infinix atangaza ko yiteguye gukoresha imbaraga zose mu kuyimenyekanisha
Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Infinix, Bizimana
Gilbert yatanze ishusho y’urugendo rw’imyaka 10 ishize Infinix ikorera mu
Rwanda
Umuhanzikazi Knowless (ubanza ibumoso), Ishimwe
Karake Clement [uwa kabiri uvuye ibumoso] ndetse na Bwiza [Uwa Mbere uvuye
iburyo]
Abitabiriye iki gikorwa cyo kumurika iyi telefoni bahawe
impano zihariye zibaha ikaze mu muryango w'abakoresha Infinix
Infinix yashyize igorora abakunda amafoto ibazanira telefone y'agatangaza
IKIGANIRO NA KNOWLESS WAGIZWE BRAND AMBASADOR WA INFINIX
TANGA IGITECYEREZO