Umutoza w'Amavubi, Carlos Alós Ferrer yemeje ko ikipe y'igihugu, igomba gukora igishoboka cyose ikegukana amanota atatu mu mukino bafitanye na Mozambique kuri sitade ya Huye.
Kuri iki cyumweru tariki 18 Kamena 2023, ni bwo u Rwanda ruzakira ikipe y'igihugu ya Mozambique mu mukino wa gatatu wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote D'Ivoire umwaka utaha.
Mu kigoroba cyo kuri uyu wa kabiri ni bwo abanyamakuru basuye ikipe y'igihugu mu myitozo, ndetse bagirana ikiganiro n'umutoza w'ikipe y'igihugu 'Amavubi' na bamwe mu bakinnyi.
Carlos yemeza ko ubu igihe kigeze u Rwanda rukabona amanota atatu
Mu
kiganiro n'itangazamakuru, umutoza Carlos yatangaje ko imyitozo imeze neza
kandi abakinnyi biteguye. Yagize Ati "Mbere na mbere ndishimye, kandi
ikipe imeze neza dufite umubare uhagije w'abakinnyi. Buri umwe ari gukora
imyitozo neza.
Abajijwe ku bijyanye no kuba Imanishimwe Emmanuel atazaboneka kuri uyu mukino, yavuze ko abona n'ubundi bitashoboka ko amusimbuza.
Ati "Mu by'ukuri ntabwo
twamenya icyo gukora nonaha, twashakaga abakinnyi beza bari ku rwego, ariko
ntabwo byakunze ko nawe tuba tumufite. Ikipe ye ifite umukino ukomeye kandi ufite igisobanuro
gikomeye."
Umutoza
kandi yakomeje avuga ko "uyu ni umukino wa mbere tugiye gukinira mu rugo
dufite abafana, kandi n'umukino wa mbere uheruka twakinnye neza. Ubu nta
mukinnyi n'umwe tubura, ndizera ko uyu mukino wa Mozambique twakwizera intsinzi
kuko ni umukino ufite igisobanuro gikomeye."
U
Rwanda ruri mu itsinda L aho ari urwa nyuma n'amanota 2 mu gihe itsinda riyobowe
na Senegal, Mozambique izahura n'u Rwanda ikaba iri ku mwanya wa gatatu
n'amanota 4.
Abakinnyi benshi bamaze kugera mu mwiherero, ndetse umwuka ni mwiza ku bigaragara inyuma
Danny Ndikumana bwa mbere mu kiganiro rusange n'itangazamakuru ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu
Noe Uwimana yatangaje ko atagize amahirwe yo kumenya Ikinyarwanda, ariko yemeza ko nk'igihugu cye agomba kugikorera ibishoboka
Ntwali Fiacre mu myitozo biragaragara ko ari we munyezamu wa mbere nta gushidikanya
Noe Uwimana afite ubushobozi bwo gukina imyanya yose y'inyuma ariko by'umwihariko iburyo
Abakinnyi basazwe n'ibyishimo kandi barasaba abanyarwanda ko bazaza kubashyigikira
Mutsinzi Ange ni umwe mu bakinnyi bitezwe mu kibuga inyuma
Jimmy Mulisa umunyabigwi w'ikipe y'igihugu Amavubi, ubu ni umutoza wungirije
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze imyitozo y'Amavubi
AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda
VIDEO: Nyetera Bachir - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO