Abahanzi b’Abanyarwanda ,Ben Kayiranga, Angel&Pamella, Jules Sentore, Ben Ngabo na Twahirwa Herve bashyize akadomo ku bitaramo byubakiye ku Nama y’Ubusizi yari imaze iminsi Ine ibera mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.
Ni mu gitaramo cyiswe ‘Gakondo Concert’ cyabereye mu
ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, cyahuje abayobozi mu nzego
zinyuranye. Abanyamuziki, abasizi, abagira uruhare mu iterambere ry’Inganda Ndangamuco
n’abandi banyuranye.
Ibi bitaramo byari byubakiye ku Nama y’Abasizi bo mu
bihugu bitandukanye byo muri Afurika yiswe ‘Recontres Nyirarumaga des
Litteratures Africaines’. Yitabiriwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa,
François Nkulikiyimfura, Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Minisiteri y'Ubumwe
bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Aimable Twahirwa n’abandi.
Angel na Pamella baririmbye muri iki gitaramo, babwiye
InyaRwanda ko bitaye cyane ku kuririmba indirimbo ‘zisingiza u Rwanda’, baririmba
bakoresheje amajwi yabo cyane.
Ni ubwa mbere iri tsinda rikoreye ibitaramo ku
Mugabane w’u Burayi. Bashimye inzego za Leta zabashyigikiye ‘kugirango inzozi
zabo zibe impamo’.
Ben Kayiranga uri mu baririmbye muri iki gitaramo nawe
yabwiye InyaRwanda ko yataramiye abitabiriye iyi nama y’ubusizi yitaye cyane
ku ndirimbo ze zakunzwe.
Yavuze ko yaririmbye indirimbo ‘Freedom’ yabaye
idarapo ry’umuziki we, ‘Ntunsige, Tujye gushora ndetse na Isekere. Yanaririmbye
indirimbo ‘Uwo mwana niwe mahoro’ ya Théophile Rubayita.
Iki gitaramo cyabanjirijwe no gutangiza ihuriro ry’abasizi
muri Afurika. Rumaga uri mu batangije iri huriro, yabwiye InyaRwanda ko iri
huriro izajya rikorera i Burayi.
Ati “Hamwe n’igicumbi twanatangije ku mugaragaro
ihuriro ry’abanditsi Nyafurika rikorera i Burayi ryitwa ‘Nyirarumaga des Literatures
Africaines’.
Uyu musizi wamenyekanye mu bisigo birimo ‘Umugore si
umuntu’ avuga ko nyuma yo gutaramira mu Bufaransa, agiye gukomereza urugendo mu
Bubiligi,ari naho azasoreza urugendo rw’ibitaramo bye.
Akomeza ati “Ni ibitaramo byateguwe n’abantu baba hano
i Paris n’i Brussels, ari naho ngiye gusoreza, barantumira.'’ Muri iyi nama y’ubusizi,
Rumaga yitabiriye ibikorwa birimo ‘Théâtre de la ville night’ ndetse na ‘Paris
Evening ‘.
Angel na Pamella batangaje ko bishimiye guhura na
Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, Nkulikiyimfura
Angel na Pamella bari kumwe na Ben Kayiranga bahuriye
muri iki gitaramo cyashyize akadomo ku nama y'Abasizi bo muri Afurika
Umusizi Rumaga witegura gukorera igitaramo cye cya mbere mu Rwanda, yataramiye mu Bufaransa
Rumaga [Uwa kabiri uturutse iburyo] ari mu basizi bo muri Afurika bagize uruhare mu
gutangiza ihuriro ry'abasizi bo muri Afurika
Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Minubumwe, Aimable Twahirwa [Uwa kabiri uturutse iburyo]
Umunyarwenya Michael Sengazi [Ubanza iburyo] uzwi mu mukino 'Did you Just say Sex?'
Ababyeyi babyinnye Kinyarwanda muri iki gitaramo cyaherekeje Inama y'abasizi
TANGA IGITECYEREZO