RFL
Kigali

Operasiyo Gapapu: Umupango wa Junior Giti wo gucapura umunyempano Rocky Kimomo

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:11/06/2023 18:04
0


Biravugwa ko Junior Giti ageze kure ibiganiro byo gusinyisha umuhanzi mushya akamugereka kuri Chriss Eazy, amucapuye Rocky Entertainment y’inshuti ye magara Rocky Kimomo.



Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti mu mwuga wo gusobanura filime mu Kinyarwanda no mu kazi ko kureberera inyungu z’abahanzi biravugwa ko ageze kure ibiganiro biganisha umuhanzi mushya Manick muri Giti Business Group.

Junior Giti umaze kugeza ku rwego rushimishije umuhanzi Chriss Eazy ngo yabengutse impano y’uyu muhanzi mushya asanga kumwongera muri iyi kipe ngari byakomeza gushimangira izina amaze kubaka mu kazi ko kureberera inyungu z’abahanzi.

InyaRwanda yahawe amakuru yemeza ko ibi biganiro bimaze igihe hagati y’impande zombi, ndetse ko hari imishinga imwe n’imwe uyu mugabo w’abana babiri ari yafashijemo uyu musore muto. Uwaduhaye amakuru utifuje gutangazwa yakomeje avuga ko Manick yari afitwe na Rocky Entertainment ya Rocky Kimomo.

Uko Junior Giti yabengutse impano y’umuhanzi witwa Manick, akagambirira kumwambura bucece inshuti ye Rocky Kimomo

Junior Giti usanzwe ari umuyobozi wa Giti Business Group ngo yabengutse impano ya Manick nyuma yo kumva zimwe mu ndirimbo uyu musore yakoze mu myaka yabanje agifashwa na Njuga uzwi muri sinema nyarwanda.

Nyuma yo kumva no gushima impano ye, uyu mugabo uzwiho kudahisha amarangamutima [Kutaba Indyarya] yiyemeje kumugerageza niko kumukorera indirimbo yise ‘Torera’ yashyize hanze tariki 24 Ugushyingo 2022.

Uyu mugabo ngo yajyanye uyu  muhanzi kwa Producer Element Eleeh nawe waje guha umugisha iyi mpano ari nawe wakoze iyi ndirimbo navuze haruguru. Nyuma yo kumva amajwi y’indirimbo Giti ngo yahisemo gukora ku nshuti ze za hafi zirimo Samy n’abandi bamufasha gukora amashusho yayo.

Iyi ndirimbo nubwo itamenyekanye cyane, uwaduhaye amakuru avuga ko Juniro yayikunze cyane kugeza aho yayitambutsa kuri filime hafi ya zose yakoze mu mpera za 2022, akajya abwira abantu ko bakwiye kwitega uwo mwana w’umuhungu.

Yagize ati” Oya uze kongera kureba filime nyinshi yasohoye mu mpera z’umwaka ushize iriya ndirimbo yariho. Uze no kunyura ku mbuga nkoranyambaga za Manick urebe naho yaramushimiye bya danger [Cyane].”

Uretse kuririmba ngo Manick yamurikiye Junior Impano idasanzwe yo kwandika indirimbo bituma uyu mugabo amukundira icyo, ndetse yiyemeza gushaka uburyo bwose agomba kumwinjiza muri Giti Business Group imaze kwambutsa imipaka umuhanzi wa mbere yasinyishije Chriss Eazy.


Aya makuru akomeza avuga ko uyu muhanzi yabanje guhura na Junior Giti ari nako kumukorera indirimbo akanashima impano ariko akazi kakamuzitira ntabone uburyo bwo kubyirukamo, bigaha icyuho Rocky Kimomo cyo kwirobera ifi atavunitse.

Ati” Urumva umwaka ushize nibwo Junior yamukoreye iriya ndirimbo aranayikunda cyane ariko ahita agira akazi kenshi. Nibwo rero Rocky baganiriye aba atangiye kumufasha kugeza ubu niwe wavuga ko wari umufite.”

Rocky Kimomo niwe wari ufite uyu munyempano

Tariki 25 Werurwe 2023 Rwiyemezamirimo  Marc Uwizeye wubatse izina nka Rocky Kimomo ubwo yari mu birori byo kumurika filime ye ya mbere yise ‘Umujinya w’Umusirikare’ yamuritse Umuhanzi Manick twagarutseho haruguru avuga ko ari murumuna we ufite impano idasanzwe yo kuririmba.

Icyo gihe uyu musore ukiri muto yataramiye ibyamamare bitandukanye byari byitabiriye ibi birori birimo Umunyemari Coach Gael, Umuyobozi mukuru wa EastFlix Kenny, Abahanzi barimo Chriss Eazy, Juno Kizigenza n’abandi benshi banyurwa n’impano ya Manick.

Aya makuru twakiriye akomeza yemeza ko Rocky Kimomo atavukana mu nda na Manick ahubwo ko ari umuhanzi mushya yari agiye kwinjiza muri Rocky Entertainment yari imaze igihe idakorana n’abahanzi nyuma yo gutandukana n’Umuraperi Papa Cyangwe.

Yagize ati” Iriya yari Renge [Kwijijisha], ntabwo bavukana ahubwo ni uburyo yashakaga kumwamamaza kugira ngo mumumenya. Nizera ko yavuze biriya baramaza kumvikana nubwo amasezerano yanditse ntayo nabonye.”

Nyuma yo kuvuga ko bavukana kandi ari murumuna we muto, Rocky yarengejeho ko ‘Ibye biraza gusobanuka mu minsi iri imbere’ byumvikanisha ko aba bombi bari baragiranye ibiganiro bishobora kuba byaravuyemo imikoranire.

Kuva yatangaza ibi Rocky Kimomo ntaramurika umuhanzi runaka ashobora kongera gukorana nawe mu buryo bwo kureberera inyungu ze uretse umuramyi Emeline Penzi n’Umuhanzi Ganza batangaje ko abafasha bya hafi mu muziki bakora.

Abajijwe ku kuba Rocky hari icyo yaba azi ku biganiro by’imikoranire biri hagati y’inshuti ye Junior Giti n’uyu muhanzi mushya, yavuze ko bishoboka ko ntabyo azi kuko amaze iminsi ahugiye mu kazi ariko ko adaheruka kugira icyo atangaza ku hazaza h’uyu musore Manick.

Iyi nkuru irakomeza.

Ibiganiro byinjiza Manick muri Giti Business Group yashinzwe na Rwiyemezamirimo Junior Giti bigeze kure

Umwaka ushize wa 2022 Manick yashimiye Junior Giti kubwo kumukorera indirimbo ‘Totera’

Rocky Kimomo yashimye Impano ya Manick agisohora 'Torera' yafashwijwemo na Junior Giti 

Muri Werurwe 2023, Rocky yatangaje ko uyu musore bavukana amumurikira abantu yongeraho ko ibye bizasobanuka vuba

Chriss Eazy umuhanzi wa mbere wasinye muri Giti Business Group ageze kure imyiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘La la’ yakoranye na Kirikou Akili uri mu bagezweho mu Burundi

Mu birori Rocky yamurikiyemo umuhanzi mushya Manick, Junior Giti yari mu bishimiye impano uyu musore yagaragaje

Kanda hano urebe indirimbo 'Torera' Manick yakorewe na Junior Giti
">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND