Perezida Paul Kagame yakiriye kandi agirana ibiganiro n'umunyamuziki Yo-Yo Ma n’umugore we Jill Hornor, ndetse n’umwe mu bashinze Partners in Health, Ophelia Dahl bari mu Rwanda mu rugendo rw’akazi rugamije gusura imishinga y'Umuryango Partners In Health.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro
byatangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2023, ko baganiriye ku rugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka n'inzira y'Ubumwe
n’Ubwiyunge.
Yo-Yo Ma ni Umufaransa w’Umunyamerika wamenyekanye
cyane ku Isi binyuze mu gucuranga igicurangisho cy’umuziki cyizwi nka Cellist,
cyanamuhesheje kwegukana ibihembo by’umuziki bikomeye ku Isi, bizwi nka Grammy
Awards, bigera kuri 19.
Yakuriye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa ku babyeyi
b’Abashinwa. Amashuri ye yayize mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika.
‘Cellist’ acuranga, imeze nk’igicurangisho cy’umuziki
cyizwi nka ‘Violin’ ariko nini icurangwa ihagaze. Usibye kuba ari nini ifite
ijwi rya Bass, nta kindi itandukaniraho na Violin. Itandukanye ni icyo bita Contra
bass n’ubwo bisa.
‘Cellist’, icurangwa bisanzwe umuntu yayicuranga
wenyine (solo) cyangwa muri Band. Kenshi byose Cello na Violin byifashishwa
muri ‘classical music’.
Hari imwe mu ndirimbo z’uyu mugabo imaze imyaka ine
isohotse, agaragaramo acuranga iki gicurangisho yifashishije umuziki wanditse, kenshi
udahinduka. Agaragara acuranga umuziki witwa Bach wahimbwe n’uwitwa Bach (Godfather
muri classical music).
Yo-Yo Ma wavutse ku wa 7 Ukwakira 1955, amaze gushyira
ahagaragara album zirenga 90. Yize muri Kaminuza zikomeye ku Isi nka Juilliard
School, Harvard University ndetse na Columbia University.
Uyu mugabo amaze gukorera ibitaramo mu bice
bitandukanye by’Isi. Mu rugendo rwe amaze gukorana n’abanyamuziki barimo Bobby
McFerrin, Carlos Santana, Sérgio Assad, Odair, James Taylor n’abandi.
Nyina, Marina Lu yari umuhanzikazi, ni mu gihe Se
Hiao-Tsiun Ma yari umuhanga mu gucuranga Violin, akaba umwanditsi w’indirimbo
n’umwarimu w’isomo ry’umuziki muri Kaminuza ya Nanjing National Central.
Inyandiko zinyuranye zigaragaza ko ubwo Ma yari afite
imyaka itatu y’amavuko yatangiye gucuranga ingoma, Violin ndetse na Piano, nyuma
atangira kugaragaza urukundo rwa ‘Cello’ yatumye aba ikimenyabose ku Isi,
binyuze mu bihembo yegukanye.
Ubwo yari afite imyaka 7 y’amavuko yataramiye imbere
y’abanyacyubahiro barimo Dwight D. Eisenhower, wabaye Umusirikare wa Leta Zunze
Ubumwe z’Amerika ndetse na John F. Kennedy, wabaye Perezida wa Amerika wa 35.
Mu 2006, Kofi Annan wabaye Umunyamabanga Mukuru
w’Umuryango w’Abibumbye (UN), yagize Yo-Yo Ma, Ambasaderi w’amahoro. Mu 2009,
Barack Obama wabaye Perezida wa Amerika, yagize Ma, Ukuriye komite y’ubuhanzi.
Mu 2010, Obama yatangaje ko yahaye umudari Yo-Yo- Ma uzwi
nka ‘Medal of Freedom’ awushyikirizwa muri Gashyantare 2011.Uyu mudari, ni uw’ikirenga,
kuko uhabwa abantu bagize uruhare mu guteza imbere amahoro, umutekano ndetse
n'umuco ku rwego rw'Isi.
Mu rugendo rw’umuziki we, amaze kwegukana amashimwe atabarika, indirimbo yashyize hanze ni uruhumbirajana cyo kimwe n’ibitaramo amaze gukora bidatana n’uduhigo.
Afite ‘Doctorate’ z’umuziki esheshatu yahawe,
harimo iyo yahawe na Harvard University, Princeton University, University of
Oxford, Dartmouth College, Stony Brook University ndetse na Columbia
University.
Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Yo-Yo Ma, umuhanga mu gucurangisha igikoresho cya Cello
Perezida Kagame ubwo yakiraga Yo-Yo Ma n'umugore we Jill muri Village Urugwiro
Izina rya Yo-Yo Ma ryabaye ikimenyetso nyuma y’ibikorwa
by’indashyikirwa yakoze, byamuhesheje imidari na Grammy Award inshuro 19
Ibiganiro bya Perezida Kagame n’aba bashyitsi yakiriye byibanze ku
rugendo rwo kwiyubaka rw’u Rwanda n’Ubumwe n’Ubwiyunge
Ubwo Barack Obama wayoboye Amerika yambikaga umudari
Yo-Yo Ma
REBA HANO YO-YO MA ACURANGA INDIRIMBO 'AVE MARIA'
TANGA IGITECYEREZO