RFL
Kigali

FC Barcelona mu mugambi wo kugura abakinnyi bakomeye muri Manchester City

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:9/06/2023 8:41
0


Ikipe ya FC Barcelona hamwe n'umutoza wayo Xavi Hernandez batwaye igikombe cya shampiyona LaLiga Santander. Ibi babigezeho bari kumwe n'umukinnyi bakuye mu ikipe ya Bayern Munich Robert Lewandowski.



Gutwara igikombe cya shampiyona byahaye Barcelona amahirwe yo kuba yagura abakinnyi bakomeye kuko bazi ko izakina imikino ya UEFA Champions league. Ikindi bazi ko bazahatana n'ikipe ikomeye ya Real Madrid.

Izina rikomeye ryavugwaga ni Lionel Messi byari byitezwe ko azagaruka mu ikipe ya FC Barcelona, gusa uyu mukinnyi byarangiye yerecyeje Muri Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Iyi kipe ya Barcelona yagize icyindi cyuho cyo gutakaza Kapiteni wayo Serigio Busquetes. Gusa umutoza Xavi Hernandez we abona ikipe ya Barcelona yashyira imbaraga mu basore barimo Martin Zubimendi na Ruben Neves bakaba basiba icyuho cya Sergio Busquetes.

Ikipe ya FC Barcelona iracyafite umugambi wo kujya kuzana abakinnyi bakomeye ba Manchester City. Abo ni Ilkay Gundogan na Bernardo Silva. Gusa iyi kipe yo muri Espagne iheruka UEFA Champions league muri 2015 iracyategereje kumenya umubare w'amayero ikipe ya Manchester City izabaka kuri aba bakinnyi.

Mu mutima wa Defanse ho Jordi Alba avuga ko isaha ku isaha ibyo gukina umupira w'amaguru yabivamo. Ikipe ya Barcelona ivuga ko mu rwego rwo guKemura iki kibazo cya ba myugariro yazagarura bamwe mu bakinnyi yatije. Abo ni Clement Langlet na Samuel Umutiti.

Ikipe ya FC Barcelona irateganya kugarura rutahizamu wayo Antoine Griezman umaze imyaka ibiri akinira Atletico Madrid nk'intizanyo. Uyu mukinnyi nyuma yo kuzamura urwego rwe ngo yagaruka mu ikipe afitiye amasezerano.

Ikipe ya FC Barcelona yavuze ko itizeye neza ko Jordi Alba azaguma gukina kandi ikaba yaranatakaje Sergio Busquetes bari gusoza gukina umupira w'amaguru. Ngo gahunda ni ukugarura Antoine Griezman na Trinkao uri muri Sporting Lisbon.

Ilkay Gundogan ni umwe mu bakinnyi bakomeye bifuzwa na FC Barcelona 

Antoine Griezman nyuma yo kuzamura urwego rwe azagaruka muri FC Barcelona 


Lionel Messi byarangiye areye utwatsi ikipe ya FC Barcelona 


Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona LaLiga Santander Xavi Hernandez arifuza gushyira FC Barcelona ku rundi rwego 


Xavi Hernandez ni umutoza w'umuhanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND