Umurenge wa Nyamyumba ni umwe mu Mirenge ifite byinshi nyaburanga ibumbatiye bikurura ba Mukerarugendo.Uyu Murenge ufite umwihariko mu bigendanye n’iterambere rigaragarira amaso y’uwinjiyemo nk’uko tugiye kubigarukaho muri iyi nkuru.
Uyu Murenge wa Nyamyumba uherereye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba utuwe n’abaturage 48,718, batunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka , ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ,
ubuhinzi ndetse n’uburobyi.
Benshi mu batuye muri uyu Murenge bakubwira ko
ikiribwa cya mbere bakunda ari ubugari n’isambaza bitewe nuko uyu Murenge ukora
ku Kiyaga cya Kivu kandi akaba ariho isambaza ndetse n’amafi byose bigemurwa mu
Mujyi wa Gisenyi birangurirwa.
ESE
NI IBIHE BINTU BY’INGENZI BIGIRA UMURENGE WA NYAMYUMBA NYABAGENDWA BIGAKURURA
N’ABAMUKERARUGENDO?
Ukigera muri uyu Murenge wa Nyamyumba ikintu cya Mbere
ubona ni ‘Ikiyaga cya Kivu’.Ku kiyaga cya Kivu harangwa n’amafu ndetse n’ikirere
cyiza ibintu bikundwa n’abahaturiye ndetse bigakurura n’abatuye mu Mujyi wa
Rubavu , Goma n’ahandi bakaza kuharuhukira mu minsi isoza icyumweru (Week-end).
Ikindi kintu gikurura abantu batandukanye kandi
baturutse ahantu hatandukanye haba mu Rwanda no hanze y’u Rwanda, ni ‘Amashyuza’.Amashyuza
ni amazi ashyushye aba muri uyu Murenge wa Nyamyumba ndetse ni kimwe mu bizana
Abanyamahanga benshi muri uyu Murenge dore ko buri wese ugiye kuyogamo yishyura
ku buryo hari abo bitunze.
Kuri aya mashyuza hagabanyijemo ibice 2 aho hari
amashyuza rusange ndetse n’amashyuza yishyurwa n’abakerarugendo kimwe n’abandi
basanzwe.
Muri uyu Murenge wa Nyamyumba niho hantu hari igicumbi
cy’amahoteri asurwa n’abantu batandukanye.Ibi bituma uyu Murenge uza imbere mu
gukurura ba mukerarugendo nk’uko bigaragazwa n’amaso y’uwageze ndetse na bamwe
mu bahakorera.
Muri uyu Murenge hari Umusozi wa ‘Buharara’.Umuntu uri
kuri uyu musozi wa Buharara aba yitegeye ikiyaga cya Kivu cyose ndetse areba
n’Umujyi wa Goma.Uyu musozi nawo uri mu birangaza abagenzi n’abakerarugendo
bakiyongeza iminsi nk’uko bamwe mu baturage baganiriye na InyaRwanda.com
babyemeza.
Uyu Murenge ufite byinshi birimo na Bralirwa uruganda
rwenga inzoga , dore ko ariho rukorera .Usibye ibi byose tuvuze uri mu Mirenge ifite ibikorwa
remezo byinshi kandi bifitiye abaturage akamaro nka Gas Methane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu
Murenge, Eric Murindangabo yatangarije InyaRwanda.com ko uyu Murenge ari umwe mu Mirenge yakira ba
mukerarugendo benshi kandi baza umunsi ku munsi.Yakomeje avuga ko barimo
gukomeza gukora cyane kugira ngo uyu mwaka umubare w’abasura uyu Murenge
uziyongere.
Umuturage witwa Patrick Ntahondi , twasanze mu isoko
rya Nyamyumba rirema buri wa Mbere w’icyumweru, yavuze ko bashimira ubuyobozi
bw’igihugu cy’u Rwanda ku bw’umutekano ndetse no kuborohereza mu gukora
ubucuruzi bwabo.Uyu muturage yagize ati:”Urabona ko uyu Murenge wacu uzamo
abazungu benshi , uhereye hano ku mazi ukagera ku mashyuza.Turashimira umuteka
dufite , amahoro dufite ndetse n’ibikorwa remezo twegerejwe kandi tuzi neza ko
bizakomeza kugenda neza”.
N’ubwo aba baturage bavuga ibi, bamwe bemeza ko
bakurikije uburyo inyubako ziri kuzamurwa muri uyu Murenge, bishobora kuzaba
imbogamizi mu minsi iri imbere aho bavuga ko abaturage bashobora kuzabura aho
bubaka kubera ko hose hazaba hubatse amahoteri, bakaboneraho gusaba ubuyobozi
kuzaba maso kuri iki kibazo.
Iri terambere twagarutseho riha akazi abantu bose,
urubyiruko rukaroba , rugakora mu mahoteri ndetse n’ahandi rwabona bitewe n’amahirwe
aharangwa.
AMAFOTO TWAFASHE TURI MU BWATO MU KIYAGA CYA KIVU AGARAGAZA UBWIZA BW'UYU MURENGE.
Umusozi wa Buharara umuntu abonera hakurya.
Aharikubakwa Icyambu cya Rubavu.
Iyo uturutse kuri El Classico Beach werekza ku mashyuza utambuka kumato y'abarobyi b'amafi azwi nk'amakipe aroba isambaza.
Iyo uhagaze hafi y'amashyuza ya 2 ugaterera amaso yakurya witegereza imisozi myiza y'Ibusoro.
Amashyuza ni nyabagendwa
Photo: Kwizera Jean de Dieu (2020). Ifoto igaragaraza isoko rya Nyamyumba rirema ku wa Mbere
Akarwa k'abakobwa kari gasanzwe kagaragara hakurya hariya, karengewe n'ikiyaga cya Kivu gusa abahaturiye bavuga ko nyuma y'amezi 2 bazongera kugasura kagarutse hejuru.
TANGA IGITECYEREZO