RFL
Kigali

Uganda: Perezida Museveni yemeje ko ari mu kato kubera kwandura Covid-19

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:9/06/2023 9:05
0


Perezida wa Uganda yatangaje ko ari mu kato kubera ko yanduye ubwandu bwa Covid-19 yogeye kubura umutwe.



Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yemeye ko ibipimo byafashwe, kimwe muri byo, cyagaragaje ko afite ubwandu bwa Covid-19.

Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Uganda yatangaje ko ibipimo bitandukanye byafashwe Museveni ku wa Gatatu tariki ya 7 Kamena 2023, byagaragaje ko yanduye COVID-19, ndetse agashyirwa mu kato.

Bitangajwe nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu yari televiziyo y’Igihugu ageza ijambo ku Banya-Uganda, icyakora icyo gihe na we yivugiye ko yumva afite inkorora n’imbeho byatumye yisuzumisha.

Ushinzwe itumanaho mu ishyaka rya NRM riri ku butegetsi, yavuze ko kwandura kwa Perezida Museveni kwabereye isomo abantu bahakana ko iki cyorezo kibaho, kuko niba kidatinya Perezida, nta n’undi kitahangara.

Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, Perezida Joel Kaguta Museveni, yemeje ko y’uko agaragaje ibimenyetso birimo ibicurane, “nahamagaye abaganga banjye ngo bamfate ibizamini ngo barebe niba narandiye Corona.Icya Rapid cyagaragaje ko ntarwaye kimwe n’ikindi cya PCRs ariko ikindi cya PCRs cyagaragaje ko ndwaye.”







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND