RFL
Kigali

Huye : Umugabo arashinjwa gutwika umugore we n'umwana

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:8/06/2023 14:48
0


Umugabo wo mu karere ka Huye arakekwaho gutwika umugore n'umwana we akavuga ko yabatwitse kuko yari yarahukanye akanga kugaruka mu rugo babanagamo.



Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirijwe dosiye y'umugabo  w'imyaka 28 ukekwaho  gutwika  umugore w’imyaka 40 babanaga  n’umwana wabo ufite umwaka n’igice abasutseho inkono  y’ibiryo byari ku mashyiga.

Icyo cyaha cyabaye ku wa 27 Kamena 2023 mu gihe cya sa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Bugari, Umurenge wa Ntyazo ho mu Karere ka Nyanza, mu rugo aho umugore  yari yaramuhungiye kubera  amakimbirane.

Mu ibazwa rye ukekwa avuga ko yamusutseho inkono y’ibiryo yari atetse agashya hamwe n’umwana yari akikiye, nyuma yo gutongana bapfuye ko umugore yari yanze gusubira mu rugo aho babanaga.

Icyaha cyo gukomeretsa ku bushake akurikiranyweho  kimuhamye yahanishwa  igifungo kigera ku myaka 15, nk'uko biteganywa  n’ingingo ya 121 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ivomo: NPPA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND