RFL
Kigali

Ibinyobwa 4 utari uzi bitera umubiri wawe umwuma ukabije

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/06/2023 12:34
0


Kugira amazi mu mubiri ni ikintu cy’ingenzi umubiri ukeneye kugira ngo wumve umeze neza kandi ugire ubuzima bwiza. Hari ibinyobwa byinshi bitandukanye ushobora kwirinda kugira ngo ukomeze kugira amazi mu mubiri unirende umwuma ukabije.



Nubwo amazi asanzwe ahagije ku mubiri w’umuntu, hari abanywa n'ibindi binyobwa kugirango umubiri wabo ugumane amazi.

Hari n’abandi bakunze kunywa ibindi binyobwa  buri munsi, nk'ikawa n'ubwoko butandukanye bwa alcohol, bibwirako byabafasha kugabanya umwuma ahubwo bikabagiraho ingaruka yo kugira umwuma udasanzwe.

Dore ibinyobwa 4 abantu bakunze gufata nyamara byongera umwuma ukabije mu mubiri nk'uko Medical News Today ibitangaza:

1. Ikawa

Ikawa ni kimwe mu binyobwa bitera umwuma bitewe na kafeyine. Ariko, igikombe kimwe cyangwa bibiri by'ikawa ntibyagutera umwuma. Nkuko bigaragazwa na raporo, byasaba ko unywa hafi ibikombe bitanu by’ikawa ku munsi kugira ngo uhure n’ingaruka zikomeye z'umwuma.

2. Icyayi

Nubwo icyayi kirimo cafeyine nkeya kuruta ikawa, girashobora kugutera umwuma uramutse unyweye ibikombe byinshi by’icyayi ku munsi. Cafeyine iri mu cyayi ishobora gutuma umubiri usohora sodium n'amazi menshi mu mubiri wawe binyuze mu nkari, cyane cyane iyo wanyweye kinshi cyane.

3. Inzoga, vino, na cocktail

Kunywa inzoga bizagutera umwuma, biganisha ku bimenyetso nko kuribwa n'umutwe, umunwa wumye, n'imbaraga nke. Kuri vino, umuntu usanzwe atanga ml 350 yinkari kuri buri kirahure kinini (250 ml) anyweye. Ibi bituma umuntu atakaza  kimwe cya gatatu cya litiro kuri buri gacupa anyweye.

Niba rero uteganya kunywa inzoga, menya neza ko ukwiye kunywa amazi ahagije mbere, mu gihe na nyuma yo kunywa inzoga. Isukari yo muri cocktail izatuma arushaho kugira umwuma.

4. Imitobe imwe n'imwe

Imitobe irimo isukari nyinshi izagusigira umwuma aho kukongera amazi. Umutobe wa beterave, uramutse ukoresheje mwinshi, ushobora gutuma umubiri wawe ubura  amazi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND