RFL
Kigali

Tory Lanez wahamwe n'icyaha cyo kurasa Megan Thee Stallion yasabiwe igifungo cy'imyaka 13

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/06/2023 10:26
1


Ubushinjacyaha bw'Umujyi wa Los Angeles bwasabiye umuhanzi Tory Lanez ukomoka muri Canada, igifungo cy'imyaka 13 nyuma y'uko ahamwe n'icyaha cyo kurasa umuraperikazi Megan Thee Stallion.



Mu Ukuboza kwa 2022 ni bwo umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo Daystar Peterson uzwi nka Tory Lanez yahamwe n'icyaha cyo kurasa inshuro 5 ku kirenge umuraperikazi Megan Thee Stallion. Ibi yabikoze mu 2020 ubwo batonganiraga mu birori byari byateguwe n'umunyamidelikazi Kylie Jenner.

Tory Lanez aherutse guhamwa n'icyaha cyo kurasa Megan Thee Stallion

Abashinjacyaha bemeza ko umuhanzi Tory Lanez agomba gufungwa imyaka 13 azira kurasa Megan Thee Stallion no kuba yaramuhohoteye kandi akamutera ubwoba nyuma y'uko atubahirije amabwiriza yo kumurinda nk'uko bigaragara mu nyandiko yagejejwe mu rukiko.

Ubushinjacyaha bwasabiye Tory Lanez igifungo cy'imyaak 13

Muri iki cyumweru, abanyamategeko bo mu biro by'ubushinjacyaha muri Los Angeles County babisabye, bashinja Lanez kuba yaribasiye Megan Thee Stallion ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kumurasa akanasaba bagenzi be b'ibyamamare barimo 50 Cent ngo bamutoteze ku mugaragaro.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Tory yakoresheje inshuti ze z'ibyamamare zirimo nka 50 Cent mu gusebya Megan ku mugaragaro

Uyu muhanzi wakunze kurangwa n'urugomo wanahoze akundana na Megan Thee Stallion mbere y'uko amurasa, yari yabanje gusabirwa igifungo cy'imyaka 22 n'amezi 8. Biteganijwe ko azitaba urukiko rwisumbuye rwa Los Angeles  ku ya 13 Kamena.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cbyuejgqrx4 months ago
    Muchas gracias. ?Como puedo iniciar sesion?





Inyarwanda BACKGROUND