RFL
Kigali

Ghetto Kids bakiriwe nk'intwari, Leta ibizeza ubufasha-AMAFOTO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:8/06/2023 14:39
0


Triplets Ghetto Kids bari biyemeje ko nibatwara Britain’s Got Talent bazubaka inzu nini yo guhurizamo abana bo ku muhanda bakitura ineza bagiriwe. Bagarutse ku ivuko, basanze biteguwe nk'intwari dore ko baciye akagozi bakandika amateka.



Itsinda ry'ababyinnyi batanu n'umuyobozi wabo Daudi Kavuma bavuye mu Bwami bw'u Bwongereza guhatana muri Britain’s Got Talent. Bagarukiye ku mwanya wa Gatandatu.

Nyuma y'uko batabashije kwegukana irushanwa nk'uko bahabwaga amahirwe, baratashye bagaruka ku masomo kuko baracyari abanyeshuri. Ku wa Kabiri tariki 06 Kamena 2023 nibwo bageze ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Entebbe kiri mu murwa mukuru wa Kampala. 

Bakiriwe n'abayobozi batandukanye barangajwe imbere na Vivian Lyazi ushinzwe ubukerarugendo muri Minisiteri y'ubukerarugendo. Bagiye kwiyakirira muri Onomo Hotel iri i Nakasero muri Kampala. Basangiye amafunguro y'ijoro, baranywa barabyina banafata amafoto y'urwibutso.

Vivian Lyazi yabijeje ubufatanye. Yagize ati:"Mwaserukiye neza Uganda. Mwahesheje ishema ubukerarugendo bw'igihugu. Mwatumye amahanga atumenya. Turabizeza ubufatanye na Ghetto Kids foundation tuzayiteza imbere". 

Bari bategerejwe n'imbaga y'abagande barimo ababyinnyi b'abana bibumbiye hamwe bitwa Wembley Mo Foundation. 

Bakigera Entebbe, Dauda Kavuma mu kiganiro yahaye abanyamakuru yavuze ko :"Ndashimira abagande bose batubaye hafi, abadusengeye ni ukuri mwarakoze kuko twagiriye ibihe byiza mu Bwongereza."

Triplets Ghetto Kids mu minsi bamaze mu Bwongereza bahagiriye umugisha ku buryo hari ababaganirije ku mikorere y'ibitaramo bashobora kwitabira mu ndwi (ibyumweru 2) ebyiri ziri imbere.

Yongeyeho ko Britain’s Got yarangiye igisigaye ari ugusaba kwitabira America Got Talent iri imbere. Triplets Ghetto Kids batunguye Isi berekana ko bari bakwiriye kwitabira Britain’s Got Talent ku mpamvu eshatu.

Impamvu ya mbere ni uko bashoboye ibyo bakora kandi bakaba babyina ibitandukanye n'abo bahatanaga. Impamvu ya Kabiri berekanye ko umunyafurika yakwitwara neza muri ririya rushanwa. 

Indi ya Gatatu kuba ari abana bo ku muhanda abandi bakaba ari imfubyi biri mu byatumye isi ibakomera amashyi. 

Ibinyamakuru byo muri Uganda byibanda ku myidagaduro irimo Newvision.co.ug bitangaza ko aba bana batanu kimwe n'abagenzi babo b'abana uko ari 30 bizejwe gufashwa na Leta ikabageza ku nzozi zabo ndetse no kurushaho guteza imbere imishinga migari bafite. 

Ku munsi wa nyuma w'irushanwa hari ku Cyumweru tariki 04 Kamena 2023 aho bahatanye baharanira miliyoni 250 z'amafaranga y'u Rwanda (£250,000). Ni Miliyali 1.2 mu mashilingi ya Uganda. Aya mafaranga yatwawe n'umunya Norvege witwa Viggo Venn.











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND