RFL
Kigali

Rubavu: Ibibazo by'ishuri rya CS Kayanza bigiye gushakirwa umuti

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:8/06/2023 8:48
0


Ibibazo byo kuba ishuri ribanza rya Kayanza riherereye mu Karere ka Rubavu rigabanyijemo ibice 2 ndetse na bimwe mu bikoresho byaryo bikaba bishaje ndetse hakiyongeraho ibiza byarihombeje agera kuri Miniloni 38, hagiye gushakwa ibisubizo nk'uko byemejwe n'ubuyobozi bw'aka Karere.



Ubwo Umunyamakuru wa InyaRwanda.com yageraga kuri iri shuri riherereye mu Murenge wa Nyundo , yahasanze amashimwe bitewe n'ibyo bari bamaze gusezeranywa na Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valantine wari wahakoreye uruzinduko nka kimwe mu bigo byahuye n'ibiza.

Gusa nanone bagaragaje imbogamizi bari bamaranye igihe z'uko iri shuri rigabanyijemo ibice 2 aho umurezi  ashobora kugenda  metero ziri mu 100 buri saha agiye cyangwa ava  kuri iri shuri agiye ahandi hari ibindi byumba by'amashuri yaryo kugira ngo yigishe abandi bana bahiga  ndetse bikaba imbogamizi cyane ku ruhande rw'ubuyobozi dore ko ngo nabo bagorwa no kumenya amakuru ari mu barezi no mu banyeshuri bitewe n'uko amashuri atari hamwe.

Umuyobozi w'iki kigo witwa Mungwamurinde Jeanne d'Arc kandi yagaragaje ko bafite ikibazo cy'ibikoresho bimwe na bimwe bishaje ku buryo biteje ikibazo, asaba ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu kubarwanaho.

Yagize ati:" Ikigo cyacu kiri mu byashegeshwe n'umwuzure kandi hangiritse byinshi birimo; ibitabo , ibikoresho by'ikoranabuhanga nka; Mudasobwa z'abana' , Projectors z'ikigo , imashini z'abarimu bacu nazo zarangiritse ndetse na hano mu kigo huzura icyondo kuburyo n'ubu kigihari".

Uyu muyobozi w'iki kigo Mungwamurinde Jeanne d'Arc yemeje ko ibyangiritse byose hamwe babibaze bagasanga bifite agaciro ka Miliyoni 38 z'Amafaranga y'u Rwanda.

Uretse iki kibazo cyaturutse ku biza , Umuyobozi w'iki kigo yagaragaje ko hari ikindi kibazo gikomeye cy'ibikoresho bimwe na bimwe bishaje.

Yagize ati:" Erega n'ubwo iki kigo mu kibona kimwe gutya ariko kirimo ibigo bibiri (2), hari ikigo kiri hakurya y'umuhanda ndetse n'iki kiri hano, biratugoye rero haba kuri njye nk'umuyobozi , haba abanyeshuri ndetse no kubarezi.

Dufite ikibazo cy'ubwiherero bushaje cyane kandi n'ubuhari ntabwo buhagije.Sebeya yasenye inkuta z'ibyumba by'amashuri, intebe z'abanyeshuri zirangirika ndetse n'izari zihari zari nkeya kandi nazo zishaje".

Mungwamurinde yavuze ko iki kigo cya CS Kayanza gikeneye 'Isomero, Icyumba gishyirwamo imashini z'abana ndetse n'umubare w'ibyumba ukongerwa kugira ngo abana babone uko bafashwa gukurikiza gahunda ya Leta yo kwiga rimwe itarahagera.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage ,Ishimwe Pacifique yavuze ko ibibazo iri shuri rifite ibyinshi bizwi kandi ko biri munzira zo gushakirwa ibisubizo.

Yagize ati:" Iki kibazo turakizi cyane kuko CS Kayanza ni ikigo dufatanya na Diocèse ya Nyundo ku bw’amasezereno, ni ikigo gito gifite ibyumba bike hakaba hifashishwa ibindi byumba biri muri metero 100  inyuma y’ishuri rya Sanzare.

Ikibazo cy’ubucucike n’ubwo kitakemutse burundu hateganijwe kongera ibyumba ku ishuri rya Gitebe II kuko CS Kayanza yo nta butaka ifite ndetse yegereye umugezi wa Sebeya bityo hakurikijwe aho abana baturuka bakazimurirwa kuri iryo shuri, rero  niyo gahunda ihari ishobora gukemura iki kibazo kimwe n’ibindi nkacyo".

Yakomeje agira ati:" Mu mwaka utaha hari gahunda yo gusanura ibikorwa remezo byo mu mashuri ariko iri shuri ryo ryagize n’ibyago by’ibiza byuzuramo amazi ku buryo hari umwihariko rizahabwa no kubindi bibazo bishamikiyeho".

Umuyobozi w'iri shuri rya CS Kayanza rigabanyijemo ibice 2

Ishuri ribanza rya Kayanza riherereye mu Karere ka Rubavu, ni rimwe mu mashuri yahuye n'ibiza byaturutse kuri Sebeya.Kugeza ubu iri shuri riri muyatsindisha neza mu bizamini bya Leta.

Abarezi bo kuri iki kigo bakora ingendo bagiye kwigisha ibindi byumba byitaruye ikigo nyirizina.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND