RFL
Kigali

Lionel Messi yahishuye ko hari abantu batamushakaga muri FC Barcelona

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/06/2023 8:55
0


Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Argentine, Lionel Messi wamaze gufata umwanzuro wo kujya gukina muri Inter Miam yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahishuye ko hari abantu batashakaga ko asubira muri FC Barcelona.



Imyaka 17 yayikiniye, yayitsindiye ibitego 672 mu mikino 778 ndetse n'ibikombe byinshi kandi bikomeye,ibi ni byo abantu bagenderagaho bakavuga ko Messi agomba gusubira muri FC Barcelona bitewe n'ako kazi yahakoze mbere yo kuhasohoka yerekeza muri Paris Saint-Germain muri 2021.

Ku munsi w'ejo nibwo uyu mukinnyi yatunguye abafana ba FC Barcelona ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru yitangariza ko agiye gukina mu ikipe yitwa Inter Miam yo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika iyoborwa n'umunyabigwi mu mupira w'amaguru , David Beckham.

 Uyu mukinnyi ufite Ballon d'Or 7 kandi yanze no kujya gukina mu ikipe ya Al Hilal yo muri Arabia Saudite  bitewe  nayo yamuhaga akayabo  ngo ajye kuyikinira.

Nyuma yo gufata uyu mwanzuro, Lionel Messi yagiranye ikiganiro na Mundo Deportivo kugira ngo asobanure byinshi bityo abantu bareke kumwibizaho cyane. Igitangaje ni uko yavuze ko muri FC Barcelona hari abantu batashakaga ko asubirayo. 

Yagize ati" Sinzi neza niba FC Barçelona yarakoze ibishoboka byose kugira ngo nsubireyo mu byukuri.Gusa nzi ibyo Xavi(umutoza wa FC Barcelona) yambwiye. Nzi neza ko hari abantu mu ikipe batashakaga ko nsubira muri FC Barcelona bavuga ko byaba ari bibi ku ikipe". 


Lionel Messi avuga ko Xavi ariwe wamubwiye ko muri FC Barcelona hari abantu batumashakaga


Messi wakoreye amateka muri FC Barcelona ariko bikaba byarangiye atayisubiyemo








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND