RFL
Kigali

Amakosa 3 ashobora gutuma abashakanye batandukana

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:8/06/2023 7:39
0


Mu by'ukuri hari ibintu bishobora gutuma abantu bashakanye batandukana burundu umwe muri bo agashaka gatanya cyangwa akarambirwa.



Benshi bajya bibaza impamvu ingo nyinshi zirangirira muri gatanya ariko ntibasubire inyuma ngo barebere hamwe impamvu biba byabaye.

Ubwo twibazaga kuri iyi ngingo , ikinyamakuru Yourtango.com nicyo twifashishije tubasha gukusanya ibintu bigera kuri 3 by'ingenzi bituma abashakanye batandukana burundu.

1. Gucana inyuma 

Mu buzima nta mugore cyangwa umugabo wishimira ko mugenzi we yamuciye inyuma cyangwa ko yamusangiye n'abandi.

Ikintu kiri kuruhembe rw'imbere mu bitandukanya abashakanye ni ugucana inyuma. Igihe umwe yafashe umwanzuro wo gusimbuza uwo babana uwo bakorana cyangwa undi runaka bitewe n'aho amarari y'umubiri we yamwerekeje.

Uwaciye inyuma yumva n'ejo yabikora kuko ntacyo abona yabaye iyo asanzwe atamwubaha  ariko uwaciwe inyuma iteka yumva ko yagambaniwe, kwihanganira kubana n'uwo yita umugambanyi w'ubuzima bwe bikanga agasaba gatanya.

2.Kutabwizanya ukuri.

Burya kugira ibinyoma hagati y'abashakanye ni ikiraro  cyo kubacamo ibice.Ibi biterwa nuko nta muntu numwe wishimira kubwirwa ikinyoma umusubirizo.

Uko bakomeza kugenda babana umunsi ku munsi ninako umwe muri  bo agenda abona ko mugenzi we amubeshya kandi akamubeshya mu bintu bikomeye byaba kenshi bakananiranwa.

3.Kubatwa 

Iyo umwe muribo hari ikintu cyamubase ntabwo ashobora kubaka urwo rugo ngo rukomere.Bimwe mu bibata abantu batandukanye ni ; Inzoga , urusimbi , ubusambanyi,  amashusho y'urukozasoni n'ibindi bintu bitandukanye.

Iyo umuntu yabaswe na kimwe muri ibi ku kigero cyo hejuru bigaragaza ko atabasha kukivaho mu buryo bworoshye.Iyo gikomeje gushyira mu kaga ubuzima bw'umwe muri bo cyangwa bombi  habaho gufata imyanzuro irimo no guhana umwanya abakundanaga bagatandukana bananiranwe.

Buri wese aba yifuza kubaho ubuzima azamara ku Isi yishimye kandi aseka.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND