RFL
Kigali

Imyaka itatu gusa muri Canada, Safi w’i Butare yatangiriye sinema ku ibere rya Hollywood

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:7/06/2023 19:44
0


Umuhanzi Safi Madiba usigaye atuye muri Canada, ari mu bakinnyi bazagaragara muri Filime “Mary J.Blige Real Love” igaruka ku buto bw’Umuhanzikazi Mary J.Blige.



Nyuma y’imyaka isaga itatu yimukiye muri Canada, umuhanzi Niyibikora Safi wamamaye nka Safi Madiba mu muziki w’Akarere, agiye kugaragara muri filime “Mary J.Blige Real Love” igaruka ku rukundo rw’ubuto rw’Ikirangirire mu muziki w’isi Mary J. Blige.

InyaRwanda yamenye ko iyi filime igaruka ku buzima bw’uyu muhanzikazi wuje ibigwi mu muziki w’isi izatangira gutambuka kuri televiziyo Lifetime Tv kuva kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Kamena 2023. Iyi filime Safi Madiba niyo ya mbere agiye kugaragaramo nyuma y’imyaka irenga 12 mu muziki.

Niyibikora Safi Madiba agiye kuba umwe mu Banyarwanda bake bagaragaye muri Filime zo muri Hollywood, akagira umwihariko w’uko ari we wa mbere uzwi utangiriye umwuga wo gukina filime ku rwego mpuzamahanga aho abamaze imyaka bakora bakibona mu nzozi.

Safi Madiba atangiye umwuga wo gukina Filime nyuma yaho amaze imyaka itatu muri Canada aho ahorana bya hafi na Rukundo Frank wamamaye mu muziki na sinema mu Rwanda mu myaka yo ha mbere akaza kwimukira muri icyo gihugu aho yaje no kubakira umuryango.

Mary J.Blige ny’iri iyi filime wifashishije Safi Madiba asanzwe ari umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, benshi bakamufata nk’umwamikazi w’injyana ya Hip Hop na R&B cyane ko ari mu ba mbere batinyutse kurririmba izi njyana mu myaka yo ha mbere.

Nyuma y’imyaka irenga 35 mu muziki Blige amaze kwegukana ibihembo bitandukanye birimo Grammy 9, American Music Awards 4, Emmy Prime Time Award 1, BET 7, Black Girls Rock 2, ASCAP Rhythm and Soul Awards 6, BillBoard Music Awards 12, NAACP Image Award 12 n’ibindi byinshi bitandukanye.

Iyi filime “Mary J. Blige Real Love’ avuga ko yakozwe yayitiriye indirimbo ebyiri yakoze mu bihe bitandukanye zirimo “ Real Love” yashyize hanze mu 1992 iri kuri alubumu ya mbere yise “Whats the 411?” ndetse n’indi yise “Strength of a woman” yitiriye albumu ya 17 yashyize hanze mu 2017.

Blige uzwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo “All Night Long” mu butumwa yatambukije kuri Instagram ya Lifetime Tv yavuze ko ubwo yandikaga izo ndirimbo zombi yari ari gushaka urukundo mu bantu ntiyarubona, biza kurangira arwibonyemo. 

Iyi filime izaba igizwe n’ibice bibiri izagaragaramo ibindi byamamare birimo Abraham D.Juste wamamaye nka Da’vinci muri filime zirimo Grown-ish, uzakina ari we mukinnyi ngenderwaho.

Harimo kandi Ajiona Alexus wakinnye ari Cookie muto, uyu mukobwa w’umuhanga azakina nanone ari Blige muto aho azakina ari umunyeshuri wiga kuri buruse, akaza guterwa inda kandi akiri mu ishuri. Iyi filime kandi izerekana uburyo Mary yabayeho muri ubwo buzima akaza kubyara, akiga ndetse akavamo ikirangirire mu muziki w’isi.

Mu 2019 mu birori by’itangwa ry’ibihembo bya BET Awards umuhanzikazi Rihanna Fenty uri mu baherwekazi bakomeye isi ifite yatangaje ko Mary J.Blige yabaharuriye inzira kandi ko kubaho kwe byatumye abahanzikazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bitinyuka. 

Mary J.Blige yavutse tariki 11 Mutarama 1971, avukira i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu bitaro bya Fordham Hospital.

Uyu mubyeyi uretse kwegukana ibihembo bikomeye mu muziki abarwa nk’umwe mu batunze akayabo kuko urubuga Celebrity Net worth ruvuga ko atunze abarirwa muri miliyari 25frw [$23M].  

Mu 2022 Mary ari kumwe n’abanyabiggwi mu muziki barimo Dr Dre, Snoop, Eminem. 50 Cent n’abandi nibo bifashishijwe gususurutsa imbaga y’abafana ibihumbi birenga ibihumbi 70 byitabiriye umukino wa nyuma wa Super Bowl.


Umuhanzi Safi Madiba usigaye atuye muri Canada, yatangiriye umwuga wa sinema ku ibere rya Hollywood

Mary J.Blige ny’iri iyi filime ni umwe mu bahanzikazi baciriye inzira umuziki wa Hip Hop na R&B muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Umukinnyi wa Filime Davinchi ni umwe mu bagezweho kandi bakunzwe mu rubyiruko rukunda sinema

Ajiona Alexus uzakina ari Mary muto, ni nawe wakinnye ari Cookie muto muri Filime “Empire” iri mu zakunzwe cyane


 Filime” Mary J.Blige Real Love” ifite ibice bibiri bizajya hanze tariki 10 Kamena 2023

Kanda hano urebe agace ka filime Safi Madiba yagaragayemo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND