Umuraperi Fireman umaze imyaka 15 mu muziki biragoye ko wabona indirimbo ze ziri hamwe. Bivuze ko izo ndirimbo zinatunze ibifu by’abandi we akaba atazi uko zizamubyarira umusaruro nk’uko ibihangano byakabaye byinjiriza umuhanzi cyangwa se inzu imufasha.
Uhereye ku ndirimbo Umuhungu wa Muzika uyisanga kuri shene za YouTube zirenga eshany (5). Wareba Itangishaka yakoranye na King James uyisanga kuri shene zirenga eshatu (3).
Si izo gusa kuko urebye neza usanga Fireman nta shene ya YouTube agira. Ca inkoni izamba, Ibiganza n’izindi nyinshi ntahi wazikura ziri hamwe ari kuri shene ye.
Kuri Spotify nta bubiko afite (account) ahubwo hari ufite izina rye nawe w’umuhanzi. Iyo muganira na Fireman akubwira ko bakoraga indirimbo ibindi batabaga babisobanukiwe ku buryo atakwirenganya.
Ndetse nyinshi mu ndirimbo zabo ziba ku maradiyo no kuri za flash, cds n’utundi twuma tubika imiziki kurusha kuzibika ku mbuga zicuruza imiziki ari naho abateye imbere bari gukura agatubutse.
Ntabwo wabarenganya bakoze umuziki mu bihe bari batarakamirika ibyo gukoresha imbuga nkoranyambaga. Naho byadukiye ajyenda ahura n’ibizazane by’ubuzima ku buryo atari byo byihutirwaga.
Menya Abaraperi batatu badashobora kubura Fireman yakoze igitaramo
Fireman umaze imyaka 15 mu muziki yavuze ko hari ibyo kwitwararika mu gihe umuhanzi agiye kurubyiniro. Mu kiganiro kihariya twagiranye yasobanuye ko umuhanzi asabwa kwitwararika uko azitwara ku rubyiniro.
Avuga ko ba Rihanna, Lil Nas X uburyo bamara amasaha atatu ku rubyiniro ari bonyine bikwiriye kuba isomo ku bahanzi bo mu Rwanda. Ati:”Uziko barusha abakinnyi ba Football gukoresha imbaraga kandi bo baba ari nka 15.”
Abaraperi batatu bahagaze neza mu mboni za Fireman mu gusubiza iki kibazo yavuze ko abakora Trap, Kinyatrap ndetse na Zeo Trap. Yagize ati: ”Bariya bapeti barakocora kabisa, bari kubikora neza urabona ko ari ibintu byabo. Nibaze dushyire hamwe. Ntabwo wabira icyuya ngo gipfe ubusa mu gihe ufite ibyo uruhira”.
Batangiye batabyumva none basigaye bahabwa intebe mu bitaramo hose
Muri za 2008 ku maza ya Tough Gang ntabwo abanyarwanda bibonagamo Hip Hop. Barahatanye birakunda ku buryo hasigaye habaho ibitaramo by’abakora Hip Hop.
Fireman mu gusubiza impamvu abaraperi nubwo bakunzwe batajya babona ibitaramo nk’abakora izindi njyana. Yagaragaje ko bagifite imbogamizi ndetse bakeneye ubuvugizi bw’itangazamakuru rigaruka ku myidagaduro.
Ariko rero wumva afite ikizere gike . yagize ati:”Urabonako ibitaramo nk’ibi ntitubijyamo cyane. Ababijyamo murabazi. Nonese Yesu ko yarushaga abafana benshi kurusha abafarisayo ntiyishwe nk’umujura? Natwe batwaturiraho nk’ibyo baturiraga kuri Yesu Kristu”.
Fireman yizera ko igihe kizaca impaka tukabona umuhanuzi wa nyawe.
Fireman udafite abashinzwe kumushakira amasoko yahakanye ibyo kuba muri Kina Music ndetse akeneye abamushakira amasoko.
Yasabye itangazamakuru kuvugira hamwe mu kugaragaza ikibazo cy’abaraperi barenzwa ingohe ntibahabwe ibitaramo, akazi ko kwamamaza n’andi mahirwe ahabwa abaririmba. Yagize ati:”Namwe mube abanyakuri mutangize impaka.
Nimwe jwi rya rubanda mubereke ko ibyo bakora bidakwiriye. Fireman ashimira urukundo yagiye yerekwa n’abafana kuva akiza mu muziki kugeza aho yagiye agira ibizazane nyamara bakamugoboka. Yagize ati:”Abanyarwanda ni wo muco wabo wo gutabarana. Urukundo banyereka bajye barukomeza kandi ni ibintu by’agaciro banatuma nishimira kuba umunyarwanda”.
Mu kiganiro twagiranye asoje kuririmba muri Nyega Nyega na Skol yabereye Camp Kigali aho yagarutse ku ngingo zitandukanye. Hari ku itariki 08 Gicurasi 2023 mu bitaramo biri gutegurwa na Skol igaha rugari abaraperi.
Abahanzi batatu b’ibihe byose kuri Fireman yahishuye ko ari Bull Dog, green na Pfla. Ni abahanzi babanye muri Tough Gang bakana banafite umuzingo barigutegura bazahuriraho nk’uko bahoze mu itsinda rimwe. Fireman yamamariye muri Tough Gang yazanye umuvuno wo kuririmba ibibazo byariho muri za 2008. Bagize igikundiro ku buryo hari abavuga ko ubuto bwabo bwaryoshye kubera Tough Gang.
Mugenzi wabo witwa Jay Polly watabarutse yanegukanye igihembo cya Primus Guma Guma Star yafatwaga nk’irushanwa rihiga ayandi mu gihugu ririmo amafaranga menshi n’andi mahirwe yo gukirigita ifaranga.
Fireman ashimirwa gupfubura abahanzi baba baratangiye kugenda biguru bintege aho indirimbo ashyizemo imirongo zigira igikundiro gihebuje. Urugero rwa vuba ni Muzadukumbura yafashijemo Nel Ngabo wahise yigwizaho igikundiro akuye kuri uwo muraperi w’umunyabigwi.
Ubuzima bwa Fireman bwakunze kurangwa n’ibizazane nk’aho yigeze kujyanwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa. Yavayo akajyezwa mu nkiko ku rubanza yaregwagamo gukubita no gukomeretsa. Yaje kurutsinda aba umwere.
Nyuma umugore we ku itariki 08 Gashyantare 2023 yakoze impanuka bari kumwe. Yavunitse igufa r’urutirigongo ajyanwa mu bitaro bya gisirikare by’I Kanombe. Yahamaze ibyumweru bitatau nyuma yimurirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Kuri ubu Fireman n’umugore we bameze neza kandi Fireman avuye i Huye gutanga ibyishimo mu bitaramo bya Nyega Nyega na Skol lager byabaye mu cyumweru gishize.
Iyo uraranganyije amaso ku mbuga zicuruza umuziki usanga Fireman nta hantu wakura indirimbo ze ku buryo bisaba gushakisha kuri shene z’abandi. Yewe na Spotify ntabwo agiraho ububiko bw’indirimbo ze.
Fireman utagira shene ya YouTube anakeneye abamufasha gushaka amasoko y'ibitaramo
TANGA IGITECYEREZO