Ubuzima bwo mu myaka ya mbere y’umuntu ni bwo bugena ubw’indi myaka yose aba asigaje. Kugabanya imihangayiko hakiri kare ni urufunguzo rwo kwirinda indwara zikomeye zo mu za bukuru (Shonkoff, 2016).
Konsa
ni uburyo bumwe bw’ingenzi bwo kugabanya imihangayiko ya karande hakiri kare.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa, bwerekanye ko konsa byongera ubuzima bwiza bw’abana
mu migaragarire no mu mitekerereze, birenze kure gukuramo amashereka gusa.
Mu
bushakashatsi bumwe bwakorewe ku babyeyi 2.900 bombi, bwagaragaje ko konsa
umwaka umwe bitanga ubuzima bwiza bwo mu mutwe ku bana kuva ku myaka iyo ariyo
yose kugeza ku myaka 14 (Oddy et al., 2009). Igihe kinini cyo konsa kijyana n’ubuzima
bwiza bwo mu mutwe bw’abana muri rusange.
Konsa,
bifite inyungu nyinshi ku babyeyi ndetse n’abana. Usibye kubona intungamubiri
zose z'ingenzi bakenera kugira ngo bakure neza kandi bakomere babikesha
amashereka, abana banabona antigene zibafasha kwirinda indwara zikunze
kugaragara ku bana.
Konsa
kandi bizamura umusaruro wa oxytocine, imisemburo ikomeye ifitanye isano n’ubusabane
buba hagati y’umubyeyi n’umwana. Iyo umwana yonka, ubwonko bwawe n’ubw’umwana
burekura umusemburo witwa ‘oxytocine.’
Imirire n'imigaragarire myiza y’umubyeyi
Ntabwo
umwana ariwe wungukira no mu gikorwa cyo konsa gusa, ahubwo burya umubyeyi nawe
abyungukiramo cyane. Konsa, bimwongerera intungamubiri, ubwenge,
amarangamutima, ndetse bigatanga n’ubudahangarwa ku bana bato na ba nyina.
Bigira
ingaruka ingaruka ku buzima bwiza bwo mu mutwe
Konsa
umwana, bisanzwe bizwi ko byongera ubushobozi bw’ubwenge bw’umwana. Ababyeyi
bonsa nabo, bivugiye ko baba bumva bamerewe neza muri rusange, bagahangayika
gake ugereranije n’abatonsa.
Bishimangira
umubano mwiza hagati y’umubyeyi n'umwana
Nta kintu
cy’agaciro kibaho nko kuryamisha umwana wawe mu gituza! Iyo uri konsa muhuza
uruhu ku rundi, biba ari ingenzi mu buzima bw’imikurire y’umwana wawe. Kumarana
umwanya n’umwana wawe mu buryo bwuje urukundo binyuze mu konsa, ni inzira nziza
yo kubaka ubucuti hagati yanyu guhera mu minsi ye ya mbere.
Iterambere
ry'umwana
Birazwi
cyane ko konsa, byorohereza ibikorwa by’ubwonko, bigateza imbere, kandi bikagira
uruhare mu myitwarire y’abana bato. Abana bonse, birashoboka cyane ko baba
indashyikirwa mu myigire n'imibereho yabo, kandi badakunze kurizwa n’ubusa.
Isooko:
onewillow.com, motherchildnutrition.com
TANGA IGITECYEREZO