RFL
Kigali

Hamenyekane impamvu yatumye Gacinya wayoboye Rayon Sports akurwa mu bahatanira kuyobora FERWAFA

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/06/2023 14:51
1


Hamenyekane impamvu Gacinya Denis wigeze kuyobora Rayon Sports, yakuwe mu bahatanira kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA).



Taliki 24 Kamena 2023 ni bwo hategerejwe amatora y'abayobozi bashya ba FERWAFA. Ku munsi w'ejo ni bwo iri Shyirahamwe ryashize hanze urutonde rw’abayobozi bemerewe kwiyamamariza kuriyobora muri manda ikurikiyeho. 

Gacinya Chance Denis wari wagaragaye atanga kandidatire ye ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki, ntabwo yigeze agaragara kuri uru rutonde bitewe n'ibyo atari yujuje.

Uyu mugabo wigeze kuyobora Rayon Sports,  ibyangombwa atatanze ni fotokopi z'impamyabumenyi ziriho umukono wa Noteri, icyemezo cyo kuba yarahagarariye umwe mu banyamuryango ba FERWAFA mu rwego rw'amategeko (Perezida na ba visi Perezida) ndetse n'icyemezo cy'umunyamuryango wa FERWAFA umutanzeho umukandida.

Undi wari watanze kandidatire ye akaba ataragaragaye ku rutonde rw'abemerewe kwiyamamaza kuyobora muri FERWAFA, ni Murangwa Eugène Eric wakiniye Amavubi. Uyu yari yiyamamarije kuyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’umupira w’amaguru.


Gacinya Denis yangiwe kwiyamamariza kuyobora muri FERWAFA kubera ko hari ibyo atujuje






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • usabuwera Jean Claude10 months ago
    Oya njye mbona yazize ishyamba yabayemo ! Rigatemwa rikanatwikwa ! Mwibuke ko yanashinze rayon y'imikino ya Maboko uko yaheze! Ese koko yari intumwa y'iyihe ekipe?





Inyarwanda BACKGROUND