Uburakari bukabije uretse kuba bwakoresha nyirabwo amahano ni kintu gihungabanya ubuzima bw’umuntu mu buryo bugaragara n’ubutagaragara, nubwo hari imyitwarire yafasha umuntu wahuye n’iki kibazo.
Uburakari butuma hatakara ubumuntu hakimakazwa
ibikorwa bibi birimo no kwihorera ku wakurakaje. Bamwe bagira uburakari bukabije
bakaba bakurizamo kurwara indwara zirimo umutwe ukabije, umunaniro
udasanzwe, kurwara amaso bitewe no kurizwa n’ibyaguteye agahinda n’ibindi.
Imyitwarire ikwiye kuranga umuntu wisanze mu
burakari bukabije ni iyi nk'uko bitangazwa na Blue Boat Counseling.
1. Gutesha
agaciro ibyagukorewe: Uburakari buturuka ku gaciro gahabwa ibyo wita ikosa
bagukoreye kuko wumva byakagombye kugenda ukundi mu buryo bugushimisha.
Igihe umuntu ahemukiwe akabimenya,ariko agatekereza
ko nyuma yo guhemukirwa ubuzima bugomba gukomeza kandi yishimye, ntaho ahurira n’uburakari
abirenza amaso agakomeza ahubwo bikaba isomo ryo kumenya umuntu wamuhemukiye ni
muntu ki?.
2. Witinda
utekereza ko uwakoze ikosa ari umugome: Abantu barakosa kandi nta ntungane
ibaho ku Isi. Iyo usobanukiwe ko nawe ubwawe byakubaho ugakosereza umuntu
ubishaka cyangwa bigutunguye, bikurinda kumva watinda ku byakurakaza.
3. Tekereza
ku buzima bwawe: Agahinda, umubabaro, umujinya, uburakari ni bimwe mu bintu
bihungabanya intekerezo za muntu n’imikorere y’umubiri ikaba micye.
Bivuze ko gufata umwanya utekereza ku muntu
wakubabaje,uba umuhaye agaciro kanini kuruta wowe ubwawe. Ibyishimo birahenda
nk'uko benshi babivuga ariko ibyishimo burya biba mu muntu ahubwo niwe ugena
uburyo abikoresha.
Tekereza ku ngaruka wahura nazo zitewe nuwo mujinya
uri kubiba mu mutima wawe, kandi wenda uwakubabaje we yishimye.
4. Babarira byoroshye:
Menya ko guhemuka biterwa na sekibi maze ubabarire byoroshye. Abanyambaraga
basanga ababahemukiye bakabaganiriza bakabasaba imbabazi, dore ko hari igihe
baba baratinye kukwegera ngo mwiyunge.
5.Irinde ko
abakuzengurutse babona ko warakaye: Igihe uburakari bwagaragaye mu bandi uba
wamaze gutsindwa ndetse nta muntu ukunda isura irakaye uba watangiye kubangama.
6.Tekereza ku bintu
bikunezeza: Nubwo hari ibyababaza umuntu byinshi, ariko hariho n’ibyashimisha
umuntu byinshi birimo no kumarana igihe n’inshuti zigushimisha. Tekereza aho
ukura umunezero byoroshye abariho uhungira ako gahinda watewe n’uwariwe wese.
Umuntu uzi agaciro k’ubuzima
bwe ntago ahangayikishwa n’ibyo yakorewe, ahubwo yiga kubabarira no kongera
kwiyubakamo ibyishimo ubuzima bugakomeza.
Kurira nubwo biruhura ariko bigomba kurangirana no gufata umwanzuro ukubaka
Hura n'abajyanama wizeye kandi b'inshuti bagufashe kwiyumva neza kandi ubabwire icyakurakaje
Tekereza ku nshuti zawe nziza zagufasha kunezerwa maze uhure nazo wibagirwe agahinda cyangwa uburakari bizahira bishira
TANGA IGITECYEREZO