RFL
Kigali

Gisagara: Umugore arashinjwa kwicisha umuhini umugabo we bapfa 500 Frw

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:7/06/2023 10:02
0


Umugore wo mu Karere ka Gisagara, Ubushinjacyaha bumukuriranyeho icyaha cyo kwica umugabo we kubera amafaranga y'u Rwanda 500.



Ubushinjacyaha ku rwego wwisumbuye rwa Huye bwakiriye dosiye y'umugore w'imyaka 39 ukekwaho kwica umugabo we wari ufite imyaka 41 amukubise umuhini mu mutwe.

Icyo cyaha cyabaye Tariki ya 24 Gicurasi 2023 mu masaha ya saa mbiri z’ijoro mu Mudugudu wa Kivumu, Akagari ka Rwanza, Umurenge wa Save, Akarere ka Gisagara ubwo uwo mugore n'umugabo babanaga  bari batashye bavuye kunywa inzoga.

Mu ibazwa rye, ukekwa icyo cyaha avuga ko yakubise umugabo we umuhini mu mutwe bakoreshaga basekura umuceri, ahita ajya mu cyumba agiye kureba asanga yapfuye.

Uwo mugore yishe umugabo we nyuma yo kurwana bapfuye amafranga 500 umugabo yari amuhaye ngo ajye guhaha ariko agashaka kuyasubirana.

Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu nk'uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


Isoko: Ubushinjacyaha Bukuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND