RFL
Kigali

Karim Benzema yavuze kuri Cristiano Ronaldo bagiye guhanganira mu Barabu

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/06/2023 9:25
0


Rutahizamu ukomoka mu Bufaransa,Karim Benzema nyuma yo gusinya muri Al Ittihad yavuze ko Cristiiano Ronaldo ari umwe mu bakinnyi berekana ko Arabia Saudite iri gutera imbere mu bijyanye n'umupira w'amaguru.



Ku munsi w'ejo nibwo ikipe ikina muri shampiyona ya Arabia Saudite  ariyo Al Ittihad yabitangaje ko yamaze gusinyisha Karim Benzema amasezerano y'imyaka 2 aho izajya imuha agera kuri miliyoni 200 z'amayero kuri buri mwaka umwe w'imikino.

Uyu mukinnyi yafashe icyemezo cyo kuva muri Real Madrid yari amazemo imyaka 14 nyuma y'uko amasezerano ye arangiye ndetse akemera no kongera andi y'umwaka umwe ariko mu gihe bitarakorwa agahita yifuzwa cyane na Al Ittihad kandi imuha amafaranga menshi cyane.

Nyuma y'uko ashyize  umukono ku masezerano, yavuze ko shampiyona ya Saudi Arabia ifite abakinnyi beza bityo akaba yifuza gutwara ibikombe kandi  ko Cristiano Ronaldo yerekana ko Arabia Saudite  yatangiye kujya ku gasongero.

Yagize ati"Al-Ittihad ni ubuzima bushya kuri njye. Ni shampiyona nziza kandi hari abakinnyi benshi beza. Cristiano Ronaldo asanzwe hano, ni inshuti yerekana ko Saudite  itangiye gutera imbere kandi ndi hano kugira ngo ntware ibikombe nk'uko nabikoze i Burayi" .

Karim Benzema na Cristiano Ronaldo bakinanye mu ikipe ya Real Madrid ariko ubu bagiye kujya bahanganira mu kibuga aho umwe azajya aba ashakira intsinzi Al Nassr naho undi we Al Ittihad. Kugeza ubu muri Arabia Saudite  haracyari kuvugwa yo abandi bakinnyi bakomeye barimo Ngolo Kante ndetse na Lionel Messi nabo bashobora kwerekezayo.


Karim Benzema wasinye amasezerano azamugeza muri 2026


Benzema na Cristiano Ronaldo basanzwe ari inshuti gusa bagiye guhanganira igikombe cya shampiyona ya Saudi Arabia








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND