RFL
Kigali

Kayonza:Impungenge ku baturage batekesha amazi yogerejwemo moto n'amagare

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:7/06/2023 17:15
0


Abaturage batuye mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza bavuga ko bahangayikishijwe n'abogereza amagare na moto mu Kiyaga cya Muhazi bakamena imyanda mu mazi afitiye akamaro ubuzima bwabo dore ko bayakoresha mu bikorwa bitandukanye harimo n'abayatekesha ibyo kurya.



Abaturage bavuga umwanda urimo amavuta ava mu magare za moto byogerezwa muri iki Kiyaga bibateye impungenge bagasaba Ubuyobozi kubuza ibi bikorwa kugira ngo harengerwe ubuzima bwabo.


Iyo ugeze ku mwaro uri muri metero nka 150 uvuye ku muhanda ujya ku kigo cy'ishuri rya Gahini Girls school muri uyu Murenge uhasanga urujya n'uruza rw'abantu b'ingeri zose ,bamwe baba boza amagare ndetse hari abavuga ko bamwe mu bamotari bahogereza mu moto,abandi usanga abafite ibivomesho bavoma amazi ndetse hari abandi barimo koga .

Ubwo umunyamakuru wa InyaRwanda.com ,yageraga kuri Uwo mwaro yahasanze abarimo boza amagare abandi bavoma amazi yo gutekesha abandi barimo kuyogamo.

Aganira na bamwe mu bo yahasanze barimo kuvoma amazi bamubwiye ko batewe impungenge no kuvoma amazi yogerezwamo amagare ndetse na moto kandi biba bifite umwanda ushobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo.

Uwitwa Uwamahoro Chantal yavuze ko bavoma amazi mabi ariko yongerwamo umwanda uturuka mu magare na moto bikabatera impungenge.

Yagize ati" Aya mazi ya Muhazi adutera ubwoba nubwo tuyakoresha uburyo yanduzwa biraduhangayikisha kuko niyo tuvoma ,tukayatekesha ndetse tukanayanywa. Urabibonye navomaga amazi abandi bozamo amagare ndetse hari abajya bogerezamo na moto bakamenamo amavuta azivamo ."

Uwamahoro yakomeje agira ati " Dusaba ko Ubuyobozi bwabuza abantu kogerezamo ibinyabiziga bakanashyiraho ibihano k'uwafatwa abikora ."

Hakuzimana Emmanuel nawe yavuze ko kogereza ibinyabiziga mu mazi ya Muhazi bishobora kugira ingaruka ku buzima bw'abaturage agasaba guhana abogerezamo.

Yagize ati" Icyo twasaba ubuyobozi ni uko bwabuza abantu kogereza mu kiyaga amagare na moto kuko imyanda ibivamo ishobora kwanduza abantu kubera abaturage barahavoma ariko harimo n'amafi turya ."

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza bwatangaje ko iki kibazo bugiye kuyikurikirana kuko kitari kizwi.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza,Nyemazi John Bosco mu kiganiro na InyaRwanda.com, yavuze ko ubuyobozi bugiye kugikurikirana ati''Icyo kibazo ntabwo twari tukizi ,icyo twakora nk'ubuyobozi twakurikirana twasanga aribyo tukabihagarika kuko ikiyaga cya Muhazi ni kimwe mu biyaga bidufitiye akamaro mu Karere kacu ."


Twashatse kumenya niba hari ingamba zihariye zihari mu rwego rwo kubungabunga icyo kiyaga , Inyarwanda.com iganira n' umuyobozi Mukuru w'ikigo cy'Igihugu cyita ku bidukikije (REMA ),Kabera Juliet avuga ko bitemewe kwangiza amazi y'ibiyaga.

Yagize ati" Ntabwo byemewe kwangiza amazi kandi gateganyijwe ibihano ku bantu hakora ibikorwa nkibyo."

Umuyobozi wa REMA yakomeje avuga abashinzwe ubugenzuzi muri icyo kigo bagomba kugera ku kiyaga cya Muhazi hakagenzurwa uburuyo ayo mazi yanduzwa bogerezamo amagare na moto.

Mu 2021 mu  kiyaga cya  Muhazi mu gice cy’Akarere ka Rwamagana havuzwe ikibazo cy’amafi menshi yororerwa muri icyo kiyaga yapfuye.Icyo gihe Abafite amafi yororerwa muri icyo kiyaga bavuze ko ayapfuye abarirwa muri toni 100 akaba ngo yazize imihindagurikire y’amazi.

Icyo gihe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yasobanuye ko iki kibazo cyatewe n’ukwibirindura kw’amazi, bituma amazi yo munsi yivanga n’ayo hejuru, bizamura ’algal bloom’ bitera kugabanuka k’umwuka wo mu mazi (Disolved Oxygene) amafi akenera cyane cyane mu ijoro.

MINAGRI yaboneyeho gusaba aborozi b’amafi bororera muri kareremba gutandukanya kareremba ku buryo umwuka ujya mu mazi uba uhagije, kandi bagashyira kareremba ahantu hari ubujyakuzimu buri hejuru ya metero 8 no gusukura kareremba mu buryo buhoraho. Barasabwa no kuroba amafi makuru ari ahari iki kibazo cyo kubura umwuka.


Amafi  yo muri Muhazi  akunze gupfa 











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND