Umuhanzi Nemeye Platini [Baba] yatangaje ko ibitaramo yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu gihe gishize, ari byo byabaye imvano yo gutumirwa kujya gutaramira Abanyarwanda, abarundi n'abandi batuye muri Canada.
Uyu muhanzi usanzwe ari Brand
Ambassador wa Canal+, kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kamena 2023, yabwiye abafana
be n’abakunzi b’umuziki, ko ari kwitegura kujya gukorera ibitaramo muri Canada
ku nshuro ye ya mbere, kandi bikaba bihuriranye n’impeshyi.
Avuga ko azaririmbira mu Mijyi
itandukanye igize Canada, kandi yiteguye guhura n’abakunzi b’umuziki we mu bice
bitandukanye. Itariki y’ibi bitaramo byiswe ‘Tour East Africa Canada Refuel’ ntiratangazwa.
Platini yabwiye InyaRwanda ko Dj
Ferry Dee wamutumiye muri ibi bitaramo, yanyuzwe n’uburyo yitwaye mu bitaramo
aherutse gukorera muri Amerika.
Ati “Bambengutse mu bitaramo nakoreye
muri Amerika ubwo mperuka yo. Bampa 'invitation' nandika nsaba 'Visa' ubu tubitangaje kubera ko ari bwo nkimara
kubona Visa. Ubu rero, byemejwe."
Uyu munyamuziki wakunzwe mu ndirimbo
zirimo ‘Attention’ avuga ko mbere yo kujya muri Amerika ya Ruguru, agiye
gushyira hanze indirimbo zinyuranye kugirango azitwaze impamba ishyitse.
Yavuze ko agiye gushyira ku rubuga
rwa Youtube zimwe mu ndirimbo ziri kuri EP ubundi abantu bari basanzwe bumva banyuze ku
rubuga rwa Eastflix.
Avuga ati “Hari indirimbo nyinshi,
hari izo batarumva, hari iziri kuri EP yanjye basanzwe bagura ku rubuga
Eastflix zose ndaza kuzishyira ku mugaragaro ku mbuga bamenyereye za Youtube.
Zirahari nyinshi rwose, guhera mu cyumweru tugiye gutangira zirajya hanze.”
Platini yumvikanisha ko muri ibi
bitaramo azasangiza abakunzi be urugendo rw'umuziki we kuva ku ndirimbo 'Magorwa'
kugeza ku ndirimbo 'Icupa'.
Uyu muhanzi afashwa mu muziki ni inzu ya One Percent International yo muri Nigeria. Ni umwanditsi w'indirimbo w'umubyinnyi.
Aherutse gushyira ahagaragara
Extended Play (EP) ye ya mbere yise ‘Baba’. Iriho indirimbo nka 'Slay Mama',
'Toroma', 'Mbega Byiza', 'Selfie' yakoranye na Remmy Adan.
Platini asobanura ko indirimbo ye
'Slay Mama' yayikoreye abagore cyangwa se abakobwa birwanyeho bakigeza ku
iterambere. Yavuze ko inashingiye ku bakobwa babyariye mu rugo n'abandi bakoze uko
bashoboye 'kugirango ubuzima bubashe gukunda'. Iyi ndirimbo yakozwe na
Davydenko.
Indirimbo ye 'Toroma' yayikoranye na
Eddy Kenzo. Platini yavuze ko Eddy Kenzo yabaye inshuti ye igihe kinini kuva
akiri mu itsinda rya Dream Boys. Yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe na Prince Kiiiz.
Ati "Ndagushimiye nanone muvandimwe Eddy Kenzo ku bwo gukorana iyi
ndirimbo."
Indirimbo ya Gatatu kuri iyi EP yitwa
'Mbega Byiza'. Ayisobanura nk'indirimbo y'urukundo kandi nziza, yatuye
abakundana n'abandi bakizera ko 'urukundo ruriho'. Yakozwe na Element
inononsorwa na Bob Pro.
Indirimbo ya kane yitwa 'Selfie' yayikoranye na Remy Aden wo muri Cote d'Ivoire. Uyu munyamuziki yavuze ko akunda na Remy Adan, kandi ko ubwa mbere bahura bahuriye muri Nigeria.
Avuga ko ubwa kabiri bahura bahuriye muri Sierra Leone, ari naho bemeranyije gukorana iyi ndirimbo yakozwe na Producer Ayo Rash na Bob.
Ku nshuro ye ya mbere, Platini agiye gukorera ibitaramo muri Canada
Platini yatangaje ko ibitaramo
aherutse gukorera muri Amerika ari byo byabaye imvano yo kuba agiye gutaramira
muri Canada
Platini avuga ko agiye gushyira hanze
zimwe mu ndirimbo mu rwego rwo kuzitwaza impamba ishyitsi
Platini aherutse gushyira ahagaragara
Extended Play (EP) ye ya mbere yise ‘Baba’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MBEGA BYIZA’ YA PLATINI
TANGA IGITECYEREZO