RFL
Kigali

Gen. Kazura na Lt Gen. Mubarakh bahererekanyije ububasha n'ababasimbuye mu nshingano

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:6/06/2023 17:03
0


Abasirikare bakuru mu Ngabo z'u Rwanda, batangiye inshingano nshya nyuma y'uko hakozwe ihererekanyabubasha n'abo basimbuye mu nshingano bahawe na Perezida wa Repubulika akaba n'Umugaba Mukuru w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kamena 2023 ku Kimihurura ku biro bikuru by'Ingabo z'u Rwanda, habereye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati y'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda mushya n'uwo yasimbuye ndetse nawe ahererekanya ububasha n'uwamusimbuye ku mwanya w'Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka.

Uwo muhango wabereye imbere y'abasirikare bakuru mu Ngabo z'u Rwanda (senior Officials ) nk'uko tubikesha urubuga rwa twitter rw'Ingabo z'u Rwanda (RDF).

Lt General Mubarakh Muganga, yahererekanyije ububasha na General Jean Bosco Kazura yasimbuye ku mwanya w'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda naho General Major Vincent Nyakarundi nawe ahererekanya ububasha n'uwo yasimbuye, Lt General Mubarakh Muganga wahawe inshingano zo kuba Umugabo mukuru w'Ingabo z'u Rwanda.

Ihererekanyabubasha ryabaye nyuma y'impinduka zakozwe mu mu buyobozi bw' Igisirikare cy'u Rwanda, RDF, nk'uko byatangajwe n'urubuga rwa Twitter rw'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro mu Itangazo ryasohotse ku mugoroba wo Ku wa Mbere tariki ya 5 Kamena 2023.


Muri RDF habayemo impinduka mu buyobozi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND