RFL
Kigali

Rwanda: Hatangiye gahunda ivuguruye yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n’ibihe

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:6/06/2023 15:12
0


U Rwanda rwatangije gahunda ivuguruye yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, mu rwego rwo gusigasira icyerekezo cya 2050.



Abafite ibikorwa byo kurengera ibidukikije bamuritse ibikorwa byabo,ndetse bavuga ko bakusanya mu Gihugu cyose ubwoko bugeze ku 1000 bw’ibikomoka kuri purasitike (Plastic) birimo amasashe,amacupa avamo amazi,amajerekani n’ibindi byakwangiriza ibidukikije, kugira ngo  bitangiriza ikirere.

Bamwe bavuze ko bakusanya izo purasitike zajugunywe zikaba nk’imyanda,maze bakazitunganya bakazibyaza umusaruro,kuko bivugwa ko zivamo byinshi birimo amakaro yo kubakisha,imitako,n’ibindi.

Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne Dark avuga ko u Rwanda rufite icyerekezo cya 2050 ndetse ko inzego zose bireba zirimo urwego rw’ibidukikije zikwiye kubungabunga intego z’Igihugu zirimo kubibungabunga.

Minisitiri  Mujawamariya yakomeje avuga ko u Rwanda rumaze gukora byinshi mu kurengera ibidukikije ku bufatanye n’inzego zitandukanye.

Umunsi mpuzamahanga wizihijwe buri muntu wese asabwa kugira uruhare mu guhangana n’ihumana riterwa n’ibikoresho bya purasitike.

Minisiteri y’Ibidukikije yatangije ku mugaragaro gahunda ivuguruye yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Iyi gahunda yavuguruwe na Minisiteri y’Ibidukikije ku bufatanye ishami ry’Umuryango w’Ababibumbye  ryita ku Majyambere UNDP,ikaba igamije kongerera u Rwanda ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no guteza  imbere udushya hagamijwe kugera ku bukungu burambye kandi burengera ibidukikije.

Umuyobozi uhagarariye UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bike ku Isi rwashoboye kurwanya ikoreshwa rya plastike ku kigero cya 90%.

Ati “Turi gukorana na Leta y’u Rwanda kugira ngo dutere inkunga imishinga ifasha abaturage kwirinda ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Turi gushora imari mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, amashyamba afasha mu kwirinda inkangu, tugashyiraho gahunda zituma abantu batura mu buryo butabangamira ibidukikije twibanda ku kurwanya icyatuma hongera kubaho ibiza nk’ibyabaye tariki ya 2 Gicurasi.”

Maxwell yakomeje agira ati “Igihugu nk’iki kiri mu Burasirazuba bwa Afurika abantu batari bazi,none kiri ku isonga ku rwego rw’Isi mu kurwanya imyuka ihumana ry'ikirere”

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zo kubungabunga ibidukikije, zirimo guca burundu ikoreshwa ry’amasashi mu 2008, n’itegeko ribuza ikoreshwa ry’amacupa ya pulasitiki ryashyizweho muri 2019.

Muri 2011, u Rwanda rwari rwihaye intego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere icyoherezwamo ku rugero rwa 38% kugeza mu mwaka wa 2030.

Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko hazajya hakenerwa miriyari 2 z’amadorari buri mwaka kugira ngo gahunda ivuguruye yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe izagere muri 2050 buri kimwe kiri mu buryo.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND