RFL
Kigali

Menya ibirinda ahazaza h’urubyiruko rukazabaho mu butengamare

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:6/06/2023 11:08
0


Ahazaza nubwo ntawe uhamenya ariko hategurwa hakiri kare kandi buri munsi,ndetse hari byinshi byakwitabwaho hagategurwa mu buryo bwiza,bityo rero urubyiruko narwo rufite iyi nshingano.Abanyarwanda baciye umugani ugira uti ''Akabando k'Iminsi ugaca kare , ukakabika kure''.



Ahazaza h’urubyiruko ni ingenzi kuri rwo,aho bakomoka,igihugu no ku bazabakomokaho.Bamwe mu rubyiruko rw’iki kinyejana bamaze kwangirika,ibyo bigatera impungenge abantu benshi bibaza ahazaza harwo  uko bazaba bameze.

Bimwe mu bigaragaza urubyiruko rwangiritse harimo,kunanirana,kubaho ntacyerekezo,kwishora mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi no kwishora mu biyobyabwenge,kuba imburamumaro ku Gihugu,no kuba inkorabusa kandi bakeneye kubaho.

Benshi bavuga ko kwangirika k’urubyiruko biva mu miryango idatanga uburere,kuko umubyeyi utararezwe atashobora kurera uwamukomokaho,kandi ngo umuntu atanga icyo afite.

Ababyeyi benshi barera abana babo bajeyi ,bikagera igihe umwana aba igisare,bakifuza kumukosora yararenze ihaniro,ibyo kandi ntacyo bimara.

Urubyiruko rwinshi rwangirika kubera kubura umurongo rugenderaho bakiri bato,bigatuma bawishakira cyangwa bakawuhabwa n’abandi.

Gusa bivugwa ko benshi mu rubyiruko bavukira mu miryango yagerageje kubarera uko ishoboye ariko bamara gukura bakararurwa n'ibirimo inshuti mbi,imbuga nkoranyambaga n’ibindi byinshi. 

Dore ibintu byarinda ahazaza h’urubyiruko hakazashimwa na buri wese nk'uko bitangazwa na Voice of Youth:

1.     Gukurikirana ubuzima bwabo :  Benshi mu rubyiruko  babaho nk'aho biyahura kandi bumva banishimisha.Uko umuntu agenda akura amenya impamvu akwiye kubaho ndetse agasobanukirwa n’umusanzu we igihe akiriho.

Benshi bifuza kwita ku buzima bwabo baramaze gukura,mu gihe babwangirije bakiri bato.Urubyiruko rukwiye guharanira ubuzima bwiza cyane cyane ku mubiri wabo kugira ngo babashe gutekereza ahazaza bafite amagara mazima.

Mu kwita ku buzima bwabo,bakwiye kwirinda kunywa amatabi,inzoga,gufata ibiyobyabwenge ibyaribyo byose,kwita ku ngingo z’umubiri wabo,gutekereza neza kandi bagakunda gukora n’ibindi.

2.     Kugisha inama abakuze : Burya abakuze baba baranyuze mu myaka y’ubuto kandi baba barahuye na byinshi birimo ibyiza n’ibibi,ku buryo kuganira nabo bifasha abakiri bato kumenya uko bakwitwara mu gihe bubaka ahazaza hakomeye  kiandi haryoshye.

3.     Kwitoza gusa n'icyo bifuza kuba cyo : Abantu benshi bagira inzozi ariko ntibaziharanire,bityo bakarinda basaza ntacyo bageze ho.Kugira intego ni ikintu kimwe no kuzikurikirana ni ikindi.

Urubyiruko ni imbaraga z’Igihugu niyo mpamvu rukwiye kwigishwa uko rwabungabunga ahazaza harwo hakazaba heza,kuko urubyiruko rujijutse ni Igihugu gifite icyerekezo.


Urubyiruko rutegurwa kare kandi ahazaza haba heza ntakabuza iyo hateguwe hakiri kare






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND