RFL
Kigali

Natunguwe n'urukundo abantu bankunda - Mathoucellah nyuma y'igitaramo cye cya mbere cyabonetsemo iminyago

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:6/06/2023 10:49
1


Umuhanzikazi Uzanywenayesu Mathoucellah yakoze igitaramo cye cya mbere cyabonetse iminyago, ibintu byamukoze cyane ku mutima ndetse ashima Imana yamwiyeretse.



Igitaramo cya Mathoucellah cyabaye ku Cyumweru tariki 04 Kamena 2023 kuva saa munani z'amanywa, kuri ADEPR SGEEM. Ni igitaramo cye cya mbere yise "Ngumana Amahoro Live Concert", cyitabiriwe n'abantu benshi barimo b'amazina azwi muri Gospel nka Aline Gahongayire na Neema Marie Jeanne wa Korali Iriba wanakoze kuri Authentic Radio.

Yagiteguye yisunze icyandiswe cyo muri Bibiliya, muri Johana 14:27 havuga amagambo Yesu yabwiye abishishwa be ko abasigiye amahoro. "Mbasigiye amahoro. Amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk'uko ab'isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye".

Ni igitaramo cye cya mbere yatumiyemo abaramyi bakunzwe cyane, Bosco Nshuti na Alex Dusabe uherutse gukora igitaramo cy'amateka yise "East Africa Gospel Festival" cyabereye muri Camp Kigali kuwa 21 Gicurasi. Cyatumiwemo kandi Naioth Choir, Ev. Jean Paul na Pastor David.

Mbere yo gukora iki gitaramo, Mathoucellah yabwiye inyaRwanda ko impamvu yacyise 'Ngumana Amahoro', ni uko yahawe gutangaza ubutumwa bwiza bw'amahoro abonerwa muri Yesu Kristo. Ati "Impamvu cyibaye ubu ni uko ari ko nabyifuje kandi n'Imana ikaba yarabyemeye".

Mathoucellah ubwo yari ageze ku ruhimbi, yabanje gusuhuza abitabiriye igitaramo cye, ati Shalom, Yesu yaduhaye amahoro". Yari agaragiwe n'umusore mwiza uvuza akarumbeti. Ni bwo yahise aririmba ati "Amahoro y'Umwami Yesu Kristo naganze". Yahise akomeza aririmba indirimbo yibutsa abantu gukomeza icyo bafite kugira ngo hatagira ubatwara ikamba.

Ubwo yari ageze ku ndirimbo ye "Ngumana Amahoro" ari nayo yitiriye igitaramo cye, ibintu byahinduye isura kuko iteraniro ryose ryahise rihaguruka bafatanya nawe kuramya Imana. Nyuma yo kumva ijambo ry'Imana, Alexis Dusabe na Bosco Nshuti bakiriwe ku ruhimbi.

Alexis dusabe yahise afata agatuti aririmba indirimbo ze ziganjemo inshya ndetse n'izo hambere zirimo "Ninde wamvuguruza", asoreza ku ndirimbo ya korali Hoziana yitwa "Tugumane", ikaba yarafashije abitabiriye igitaramo. Mathoucellah yagarutse ku ruhimbi aririmba indirimbo ebyiri ahita yakira Bosco Nshuti.

"Umutima wanjye uranezerewe, nyuma y'umunaniro mwinshi mfite, ndanezerewe, ibyo nateguye hafi ya byose byagezweho, narabikoze kandi intego y'ivugabutumwa nayigezeho, kubona abantu bihana bakakira agakiza. Imana yangiriye neza, kandi ndi kubasabira gukomera mu gakiza bakazabona ubugingo buhoraho" - Mathoucellah aganira n'itangazamakuru.

Imigendekere y'igitaramo cye ihura neza n'uko yabyifuzaga kuko yari yadutangarije ko mu bimuraje ishinga "ni uko abantu bahembuka". Ati "Ikindi ndeba ukuntu umubare w'abantu biyahura urushaho kwiyongera. Ibyanezeza ni ukobona ugabanuka bakakira Yesu akabaha amahoro".

Mathoucellah yatangiye umuziki akiri umwana muto, aza kuwukomereza muri Naioth Choir anabarizwamo uyu munsi wa none. Ubu ari gukora umuziki ku giti cye, ariko akabifatanya no kuririmba muri korali ndetse no gutoza amakorali. Ni umuhanzikazi w'umuhanga cyane wo guhangwa amaso mu muziki wo kuramua no guhimbaza Imana.


Mathoucellah yakoze igitaramo cya mbere abona Ukuboko kw'Imana

Mathoucellah yanejejwe n'igitaramo cye cyabonetsemo imiryango






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • seraphine10 months ago
    Nukur iman nishimw kubwibitangaz ikor gumpam nez knd izagushyigikir.





Inyarwanda BACKGROUND