RFL
Kigali

Sobanukirwa byinshi ku ndwara y’ubwoba

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:6/06/2023 15:26
0


Ubwoba ni uguhangayika kw’amarangamutima kwibasira inyamanswa zose harimo n’umuntu. Kukaba guterwa n’ibintu bitandukanye gusa abahanga bagaragaza inama wakoresha kugira ngo ugabanye cyangwa wirinde ubwoba.



Ubushakashatsi bwa ‘Psychologia’butangaza ko ubwoba ari amarangamutima ya mbere arimo igisubizo rusange cy’ibinyabuzima hamwe n’igisubizo cy’amarangamutima. Ubwoba ni bwo bwerekana ko hari ikibi cyangwa igiteye ubwoba.

Uyu munsi  ibiteye  ubwoba rimwe na rimwe biratandukanye cyane ariko igisubizo cy’umubiri ni ubwoba. Akenshi buterwa n’ikintu gihangayikishije umubiri  nk'amashusho ateye ubwoba cyangwa ikindi kintu kibi cyane nko guhagarara ku mpinga  z’imisozi no kureba ahantu hari umwobo cyangwa kureba amazi yo mu nyanja.

Ukurikije inkomoko y'ubwoba  harimo umubiri, amarangamutima  cyangwa imitekerereze. Ibi bishobora kuba cyangwa gutekerezwa  bigahindura umuntu akaba ashobora kugira imitekerereze  yangiza ubuzima ku bintu byose.

Ubwoba bushobora gutuma habaho ingaruka nko kugabanya Imikoranire mbonezamubano  cyangwa kwangwa hakazamo n’urupfu.

Ubushakashatsi bwashyizwe hanze na ‘NHS Inform’ bugaragaza ibintu bitandukanye wakora kugira ngo wirinde cyangwa ugabanye ubwoba;

1. Kwiha umwanya wo kwitekerezaho: Ntibishoboka gutekereza ku bindi neza mu gihe wuzuye ubwoba cyangwa guhangayika. Ikintu cya mbere cyo gukora ni ugufata umwanya kugirango ubashe gutuza ku mubiri ugabanye impungenge zose waba ufiite mu minota 15.

2.Gerageza guhumeka neza: Niba utangiye kubona umutima wihuta cyangwa kubira ibyuya, ikintu cyiza ntabwo ari ukurwanya umutima ahubwo guma aho uri kandi wumve gusa ubwoba. Shyira ikiganza cy’ukuboko kwawe mu nda uhumeke buhoro kandi byimbitse ,aha ikingenzi ni ugufasha ubwenge kumenyera guhangana n’ubwoba. Ibi nubigerageza biragufasha cyane kandi neza.

3.Tekereza ibibi : Gerageza gutekereza ku bintu bibi bishobora kubaho bikaba byagutera ubwoba no gutera umutima. Noneho ibi nubitekereza bizaca intege ubwoba mu gihe buzaba bukugezeho.

4.Guhora witeguye imihindagurikire y’ubuzima;Ubuzima bwuzuye imihangayiko nyamara benshi muri twe twumva ko ubuzima bwacu bugomba kuba butunganye.

 Iminsi mibi no gusubira inyuma bizahoraho kandi ni ngombwa kwibuka ko ubuzima ari akajagari, ibyo rero iyo ubizi bigufasha guhangana n'ubwoba

5.Shaka ibisubizo byiza bitari bibi : Abantu benshi bahindukirira inzoga cyangwa ibiyobyabwenge kugira ngo bahangane no guhangayika ariko ibi bizarushaho kuba bibi. Ibintu byoroshye byo gukoresha buri munsi n’ibitotsi byiza by'ijoro ni byo byagufasha guhangana n’ubwoba ukaruhuka.

6.Kwegera muganga : Mu gihe ubona bitameze neza sanga muganga ubisobanukiwe agufashe kugirango uhangane n’ubwoba kuko mu gihe utamusanze bishobora kugutera ingaruka nyinshi zo mu bitekerezo no kumubiri.

Ubwoba ntibwita kumyaka buri kigero cyose gifatwa n'ubwoba

Umwanditsi ; Patience Muhoza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND