RFL
Kigali

Prince Harry ntiyitabiriye urubanza rwe ku munsi wa mbere

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/06/2023 11:53
0


Igikomangoma cy'Ubwongereza Harry, wagombaga kugaragara imbere y'urukiko ku munsi wa mbere w'iburanisha ry'urubanza rwe aregamo ikinyamakuru Daily Mirror, ntabwo yagaragaye.



Urubanza igikomangoma Harry aregamo ikinyamakuru Daily Mirror kwinjira muri terefone ye(phone hacking), rwatangiye adahari ndetse runasozwa adahari bituma umucamanza atabyishimira nk'uko byatangajwe na The Independent UK.

Umwunganizi wa Harry yavuze ko atari buboneke mu rukiko kuko yari yafashe indege iva Los Angeles ku Cyumweru, nyuma y'isabukuru y'amavuko y'umukobwa we Lilibet w’imyaka ibiri.

Justice Timothy Fancourt yagize ati: "Ndatunguwe gato", avuga ko yategetse Harry kwitaba urukiko ku munsi wa mbere w'urubanza rwe.

Prince Harry ntiyitabiriye urubanza aregamo ikinyamakuru Daily Mirror, ku munsi wa mbere w'urubanza

Ku rundi ruhande, umwunganizi w'ikinyamakuru Mirror Group, Andrew Green, yavuze ko yababajwe cyane no kuba Harry adahari ku munsi wo gutangiza urubanza.

Urubanza ruregwamo Daily Mirror ni urwa mbere mu manza nyinshi z'igikomangoma zashinjaga itangazamakuru, rugiye kuburanishwa.

Ikindi kandi, Prince Harry, w'imyaka 38, azaba umunyamuryango wa mbere w’umuryango w’ibwami mu Bwongereza, uzaba ugiye gutanga ubuhamya mu rukiko mu myaka irenga ijana.

 Biteganijwe ko azasobanura umubabaro n'umujinya we kubera kuzongwa n'itangazamakuru mu buzima bwe bwose, n'ingaruka bigira ku bamukikije.

Yashinje abanyamakuru kuba barateje impanuka y'imodoka yahitanye nyina, Igikomangomakazi Diana, anavuga ko gutotezwa n’ibindi bibi bigaragara mu binyamakuru byo mu Bwongereza, birimo inkuru zishingiye ku ivangura, byatumye we n'umugore we Meghan Markle bahungira muri Amerika mu 2020 bakava mu bwami.

Prince Harry amaze igihe kitari gito ahanganye n'ibinyamakuru byo mu Bwongereza, byumwihariko icyo yajyanye mu nkiko

Mu nyandiko Prince Harry yahaye urukiko ashinja ikinyamakuru Daily Mirror kuba cyaratangiye kumugendaho akiri muto mu 1996 ndetse ko kubera inkuru z'ibihuha no gusebanya cyamutangazagaho byatumye agira agahinda gakabije no kwigunga ubwo yarakiri muto.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND