Umunyarwanda Mike Trésor Ndayishimiye yatowe nk'umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y'u Bubiligi mu mwaka w'imikino 2022-23.
Mu
ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 5 Kamena,2023 nibwo Shampiyona y'u Bubiligi
yatanze igihembo cy'umukinnyi mwiza wahize abandi muri shampiyona, umwaka
w'imikino 2022-23. Ni igihembo cyahawe umukinnyi w'umunyarwanda Mike Trésor
Ndayishimiye usanzwe akinira ikipe ya Genk yo muri iki gihugu.
Mike
Trésor Ndayishimiye w'imyaka 23, muri uyu mwaka w'imikino urangiye, yatsinze
ibitego 8 atanga n'imipira 23 ivamo ibitego. Uyu musore ufite Se umubyara wakiniye
ikipe y'igihugu y'u Burundi, yabaye umukinnyi wa mbere muri shampiyona utanze
imipira myinshi ivamo ibitego, mu mwaka umwe w'imikino.
Ntabwo
ari iki gihembo gusa uyu musore yegukanye, kuko mu Kwezi gushize, nabwo
yegukanye igihembo cya Ebony Shoe Award gihabwa umukinnyi w'Umunyafurika
witwaye neza.
Mbere y'uko ahabwa iki gihembo, Mike Trésor yari yabanje gushimira abakinnyi abantu ku buryo babanye mu mwaka w'imikino.
Yagize Ati "Sinzi aho nahera ariko
icyonzi cyo ni uko nshaka gushimira abantu bose bamfashije muri uyu mwaka
w'imikino urangiye. Reka twishimire ibyo twakoze kuko byatuguze abo turi
bo."
Mike
Trésor Ndayishimiye nta kipe y'igihugu n'imwe arakinira y'aba u Bubiligi, u
Burundi ndetse n'u Rwanda, hitazwe niba u Rwanda rwarushaho kumwegera bakaba
bamwumvisha agakinira Amavubi.
Ndayishimiye w'imyaka 23 y'amavuko afite ubwenegihugu Butatu burimo ubw'u Rwanda,u Burundi ndetse n'u Bubiligi.
Nyina umubyara akaba ari umunyarwandakazi uvuka mu ntara y'Amajyepfo wanakunze kumusaba gukinira u Rwanda.
Mike Ndayishimiye hari amahirwe y'uko yakinira u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO