Abaganga ni bamwe mu bantu bafashe ubuzima bwa benshi kuko bagira uruhare rukomeye mu kububungabunga,nyamara nabo bakeneye ubuzima buzira umuze kugira babashe gukomeza kureberera rubanda.
Abaganga ni abarengezi b’abantu bitewe n’akazi
katoroshye bakora mu gutanga ubuvuzi ku bandi,ndetse bamwe bakora cyane
bakibagirwa kwita ku buzima bwabo kandi bafashe ubwa benshi.
Purdue Global itangaza ko mu myaka yashize, abaforomo bagaragaje ibyago byinshi byo kurwara bitewe no guhangayikishwa n’akazi kuruta ubuzima bwabo.
Ubwo 70% babazwaga
ibijyanye n'uburyo bahangayikishwa n’akazi kurusha ubuzima bwabo,bavuze ko
bababazwa ndetse bagaterwa agahinda no kutuzuza inshingano zabo neza harimo no
kurangarana abarwayi bakaba bahura n’ibibazo.
Bakomeza bavuga ko umuforomo cyangwa umuganga,akwiye
kwitabwaho bidasanzwe kandi nawe akiyitaho,ndetse akagira ikiruhuko gihagije.Umuntu
niwe burya wiyitaho kuruta abandi bose bashobora kumureberera.
Abaganga bakwiye gutekereza ku buremere bw’ubuzima
bwaho biyitaho bidasanzwe,kuko kubaho kwabo bibeshaho benshi binyuze mu
bwitange bagira bavura abantu.
Aba bahanga bakaba n’abanyampuhwe bagira akazi
gakomeye ndetse kadasanzwe, kuko katakorwa na buri wese ubonetse adafite
uyu muhamagaro.Bakwiye kwiyitaho mu
buryo butandukanye yaba imirire myiza,imitekerereze myiza,ikiruhuko
gihagije,n’ibindi.
Nubwo basobanukiwe n’ubuzima cyane,ariko bigomwa
byinshi birimo n’ibyishimo byabo kugira barokore imbaga nyamwinshi.Benshi mu
baganga bakunze kwishora mu mahitamo yangiriza ubuzima bwabo kandi bigisha
benshi kwita ku buzima.
Ushobora gusanga umuganga anywa ibiyobyabwenge
kandi yigisha abandi ku bireka.Umuganga ni umuntu nk’abandi,yagira intege nke
ndetse akaba yateshuka agakora ibimwangiriza,niyo mpamvu akwiye gukundwa nk’abandi
kandi akitabwabo,by’akarusho akazi akora kagahabwa agaciro.
Kwiyitaho ni igikorwa icyo aricyo cyose nkana twishoramo mu guteza imbere imibereho yacu myiza yaba iy’umubiri,imitekerereze,n’ibindi.
Ni ngombwa ku bakozi muri buri kazi, ariko cyane cyane ku baforomo,bamara
amasaha yabo hafi ya yose mu kazi bita ku bandi.
Kwiyitaho kw’abangaga bigabanya guhangayika,bigatera
kwikunda kandi bifasha kuzamura ireme
ry'ubuvuzi.
Mu bushakashatsi bwakozwe ku baforomo bugaragaza ko
icyorezo cya COVID 19 cyasize 80% barahuye
n’ingaruka z’ubuzima bwo mu mutwe kubera icyorezo, na 60% bakagira ibibazo by’umubiri.
Bitewe no kwita ku buzima bwa benshi bagize ingaruka nyinshi zitewe no gukora bidasanzwe ndetse bamwe bakurizamo kurwara indwara zikomeye.
Abaganga bakwiye kwiyitaho ndetse batekereza ku nshingano bafite
idasanzwe yo kwita ku bantu,ndetse buri wese mu mbaraga ze akababa hafi
bagakora akazi kabo neza.
Imbaraga bakoresha ni nyinshi bakenera nabo kwitabwaho n'inshuti n'imiryango byabo
TANGA IGITECYEREZO