RFL
Kigali

Nick Cannon yagize icyo avuga kuri Jamie Foxx uhangayikishije benshi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/06/2023 8:35
0


Umunyarwenya Nick Cannon yagize icyo avuga ku buzima bwa Jamie Foxx umaze igihe arwaye ndetse unakomeje gutangazwaho ibihuha byinshi.



Mu nshuti nyinshi Jamie Foxx afite mu Isi y'imyidagaduro, Nick Cannon ni umwe mu  za hafi. Muri ibi bihe bitoroshye by’ubuzima uyu mukinnyi yanyuzemo, Cannon yagize icyo atangaza ku mugaragaro ubwo yaganiraga n’abanyamakuru bo kuri Extra TV.

Yashakaga kohereza ubutumwa bw’ihumure ku bafana bose bashaka kumenya ibyabaye kuri Jamie, urimo kuvugwaho ibihuha bitandukanye ku byabaye.

Ku wa Kane, amakuru avuga ko Jamie Foxx yahumye kubera gufata urukingo rwa COVID-19 yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga. Nick Cannon yavuze ko kugeza igihe hazabonekera amakuru avuye kuri Jamie Foxx ubwe, ntampamvu yo gukwirakwiza amakuru y'ibinyoma atuma abantu barushaho guhangayika kurenza uko bari bameze.

Mu gushaka guha ubutumwa abantu bahangayikishijwe na Jamie Foxx n’abari kugerageza gukwirakwiza inkuru zabo bakoresheje ibi bihe bitoroshye,Cannon yabasabye kwihangana no kudaca urwa Pirato mu gihe hagitegerejwe kumenya uko byagendekeye Jamie.

Ati: “Ikintu kimwe nahoze nzi,  ni ukuntu Jamie yabayeho mu zimwe bwe bwose, niba mwarabibonye, yahoze  ari umuntu w'umunyamwuga cyane kandi wubaha ubuzima bwe bwite.

Icyo nshaka kuvuga, ntushobora rwose kumwumvana ikindi kintu kitari imbaraga zikomeye ashyira mu byo akora  nk’umunyamwuga, kandi rero, ni na bwo buryo ari gukemuramo iki kibazo, rero mu byubahe. Nizeye ko igihe azaba yiteguye, azavugana n'abafana ku bijyanye n'ubuzima bwe.


">REBA  IMWE MU NDIRIMO ZA JAMIE FOXX

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND