RFL
Kigali

Kwibuka29: ADEPR Gasave bibutse abakristo babo banasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali - AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/06/2023 12:23
0


Abakristo b’itorero rya ADEPR Paruwase ya Gasave barangajwe imbere n’ubuyobozi bw’iri torero ndetse n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisozi, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kamena 2023. Abacyitabiriye bakoze urugendo baturutse ku rusengero rwa ADEPR Paroisse Gasave, berekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Mu bitabiriye iki gikorwa harimo Umuyobozi wari uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Gisozi, Bwana Sangwa Didier; Umushumba wa ADEPR Paruwase ya Gasave, Binyonyo Mutware Geremie, n'abandi.

Aba bakristo ba ADEPR Gasave hamwe n'abandi babaherekeje, bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyira indabo ku mva iruhukiyemo abarenga ibihumbi 250 bishwe urw'agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Basobanuriwe kandi amateka y’u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Barebye amashusho n'amafoto bisobanura imitegurire ya Jenoside yakorewe Abatutsi, basura icyumba cy’amafoto y’abana bishwe urw’agashinyaguro banareba ibiganiro bikubiyemo ubutumwa bw’ihumure ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu buhamya bwatanzwe na Kagoyire Ernestine akaba umwe mu bakristo ba ADEPR Gasave barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko nk’Abakristo ba ADEPR bagomba kwibuka kimwe n’undi munyarwanda wese.

Yagize ati: ’’Nk’uko abanyarwanda bose bibuka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, natwe muri Paruwase ya Gasave twaje kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko by’umwihariko twibuka abari abakristo b’itorero rya Gasave bazize Jenoside. 

Yakomeje ati "Uyu ni umwanya wo kubibuka. Mu by’ukuri Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa, abatutsi baricwa". 

Yasobanuye ko ubutumwa barimo gutanga muri iki gihe cyane cyane ku rubyiruko, ari ukubaganiriza ku mateka yaranze igihugu cy’u Rwanda kugira ngo Jenoside itazongera kubaho, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yatojwe cyane urubyiruko".

Uwaje ahagarariye komite ya Ibuka mu Murenge wa Gisozi, Sangwa Didier yasabye amatorero kurwanya Jenoside ndetse n’ingengabitekerezo yayo no kurushaho kwigisha abo bayobora uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yoretse igihugu, bakabakangurira umuco w’urukundo.

Umushumba wa ADEPR Paroisse ya Gasave, Pastor Binyonyo Mutware Jeremie yavuze ko nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali biteguye gutanga ubutumwa buvuga ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Yanavuze ko buri munyarwanda wese agomba gukora ibishoboka byose kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi. Yasabye imiryango mpuzamahanga kurushaho kuba maso mu rwego rwo kurwanya Jenoside.

Mu butumwa bwa Kwizera Aime, umwe mu rubyiruko rwasuye urwibutso rwa Gisozi, yavuze ko ahakuye ishusho yo kwiyubaka nyuma y’amateka mabi igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo, yiyemeza no kubishishikariza bagenzi be.

Iki gikorwa cyasorejwe ku rusengero rwa ADEPR Paroisse Gasave hashyirwa indabo ku mva ishyinguwemo abakristo 17 b’iri torero bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.


Abayobozi b'itorero rya ADEPR Gasave n'abahagarariye inzego bwite za Leta bo mu Murenge wa Gisozi


Abakristo b'itorero rya ADEPR Gasave bitabiriye ku bwinshi umunsi wo kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi


Uyu ni umwe mu miryango yaburiye abayo muri Paroisse ya Gasave, hano bashyiraga indabo ku mva



Ubwo hashyirwaga indabo ku mva ishyinguwemo imibiri y'abakristu 17 ba ADEPR Gasave bazize Jenoside yakorewe Abatutsi



Pastor Ayabateranya Jean Pierre umwe mu bapasiteri babarizwa muri Paruwase ya Gasave


Ifoto y'urwibutso: Abanyeshuri biga kuri Source of Blessing School nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND