RFL
Kigali

Umwana w'imyaka umunani yapfiriye mu mupaka yangiwe kujyanwa mu mbangukiragutabara!

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/06/2023 21:38
0


Inkuru dukesha BBC ivuga ko umukobwa w'imyaka umunani wari ufite uburwayi bukomeye yapfiriye mu burinzi bw’umupaka wa Amerika yahakaniwe inshuro nyinshi icyifuzo cyo kujyanwa kwa muganga.



Abari mu iperereza bavuze ko Anadith Tanay Reyes Alvarez yabonywe n’abaganga inshuro icyenda mu minsi itatu, afite "umuriro, ibimenyetso bisa n’ibicurane, n’ububabare".

Yabonywe n'umuforomokazi inshuro enye ku munsi yapfiriyeho. Uwo muforomokazi yahakanye inshuro eshatu cyangwa enye icyifuzo nyina w’umwana cyo guhamagara imbangukiragutabara".

Ibisobanuro birambuye kuri aya makuba yaturutse kuri gasutamo n’ubugenzuzi bw’umupaka, byanditse muri raporo ivuga ku rupfu rwa Alvarez.

Iyi raporo ivuga ko uyu mwana w’umukobwa wavukiye muri Panama ku babyeyi b’aba Honduran, yavuwe hashingiwe ku bimenyetso yarafite ku ya 16 Gicurasi agahabwa imiti y’ibicurane n’iy’umuriro, udupfunyika twa barafu, ndetse agategekwa no koga amazi akonje.

Ariko nta n'umwe mu bakozi wasaga nkuwari uzi ko Alvarez yarwaye indwara ikomeye isaba kuvurwa ubuzima bwe bwose, cyangwa ko yari afite amateka yo kurwara indwara z'umutima.

Umuryango we wavuze ko bamenyekanishije ibijyanye n’ubuvuzi bwe ubwo bajyanwaga bwa mbere mu kigo gitandukanye n’icyo bahozemo mu cyumweru gishize.

Amategeko agenga ibi bigo avuga ko ifungwa ridakwiye kurenza iminsi itatu, ariko akenshi siko bigenda, kuko impuzandengo yongerewe cyane mu myaka yashize.

Uyu muryango wimuriwe mu kigo cya Harlingen, aho Alvarez yapfiriye, kubwo gushyirwa mu kato nyuma y’uko uyu mukobwa asanzwemo ibicurane. Kubera CCTV yo kuri kiriya kigo yari imaze ibyumweru byinshi imenetse, abashakashatsi bifashishije kubaza abantu ibyabaye.

Ibimenyetso bye byagiye byiyongera harimo kubabara igifu, isesemi no guhumeka bigoranye.

Nyuma y’amasaha make uwo munsi, nyina wa Alvarez yagarutse atwaye umukobwa we mu maboko, wasaga nkaho arembye. Icyo gihe ni bwo hahamagawe ubutabazi, ariko nyuma y’isaha imwe gusa umwana w'imyaka umunani hatangazwa ko yapfuye.

Ibiro by'iki kigo byemeye ibisobanuro birambuye nyina w’umwana, Mabel Alvarez Benedicks yatanze mu kiganiro yagiranye ibiro ntaramakuru bya AP nyuma y'iminsi mike umukobwa we apfuye.

Ati: "Bishe umukobwa wanjye, kuko yamaze hafi umunsi n'igice atabasha guhumeka. Yararize, aratakamba cyane ariko baramwirengagiza. Ntacyo bamukoreye."

Isuzuma rya CBP kugeza ubu ryerekana ko itsinda ry’aganganga ritigeze rigisha inama abadogiteri ku bijyanye n’uburwayi bwa Alvarez. Impamvu y'urupfu ntiratangazwa ku mugaragaro.

Ku wa kane, umuyobozi w’agateganyo wa CBP Troy Miller, mu ijambo rye yatangaje ko urupfu rwe "ari amahano akomeye kandi atakwihanganirwa".

Ati: "Abatanga serivise z’ubuvuzi benshi bagize uruhare muri iki kibazo, ubu babujijwe kongera gukorera mu bigo bya CBP".

Yongeyeho ko umuyobozi mukuru uhagarariye ubuvuzi muri iki kigo yakoraga isuzuma ry’ibikorwa byose, kandi hafashwe ingamba zo gusuzuma ibibazo by’abantu bose bafite ibibazo bikeneye ubuvuzi.

Urupfu rwa Alvarez ni urwa kabiri mu byumweru bibiri gusa, nyuma y’uko undi mwana w’umuhungu w’imyaka 17, Ángel Eduardo Maradiaga Espinoza, apfiriye mu buhungiro muri Floride iyobowe n’ishami ry’ubuzima n’ibiro bishinzwe ibikorwa bya muntu byerekeye impunzi.

                                                 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND