RFL
Kigali

Kizz Daniel mu gisubizo cyahuranyije yavuze ku byo gushaka umugore

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/06/2023 15:44
0


Kizz Daniel umwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria, ufite abana batatu ariko nyina akaba atazwi mu ruhame yatangaje ko nta gahunda afite yo kwinjira mu mubano wo gushinga urugo.



Umuririmbyi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Oluwatobiloba Daniel Anidugbe amazina nyakuri ya Kizz Daniel, yatangaje ko yahagaritse iby'umubano we n'umukunzi we utari uzwi.

Kizz Daniel wahoze witwa Kiss Daniel, ubwo yari mu kiganiro n'Umunyakuru Angela Yee, akaba yamutangarije ko nta gitekerezo afite cyo kuba yakwinjira mu byo gushaka umugore ngo kuko afite abana batatu.

Uyu muhanzi  mu 2021 yatangaje ko yabyaye abana batatu b'abahungu aribo: Jamal, Jalil, na Jelani, gusa akaba yarababyaranye n'umugore utazwi.

Icyakora ku bw'amahirwe make, yaje gutangaza ko ngo nyuma y'iminsi ine umwe muri bo witwa Jamal yaje kwitaba Imana.

Ikindi kandi akaba yaragize ibanga rikomeye Iby'ivuka ry'umwana we wa Gatatu.

Ubwo Umunyamakuru yamubazaga niba yitegura gushaka umugore, yarasetse cyane maze ati " Uvuze ngo? Yezu/Yesu ni Umwami kandi Imana buri gihe izahora ku ngomba. Ntabwo narinziko icyo kibazo wakimbaza. Ntagahunda mfite yo gushaka umugore, icyo nshyize imbere n’ukurera ababa banjye”.

Kizz Daniel utifuza gushaka umugore, yavuze ko icyo ashyize  imbere ari ukurera abana be

Akaba yarakomeje atangaza ko afite abahungu batatu kandi bafite ubuzima bwiza.

 Icyakora hakaba hari ibihuha bivuga ko abo bana baba baravutse mu buryo bw'ikoranabunga bwo guhuza intanga.

Magingo aya nta mugore bizwi neza ko Kizz Daniel Daniel yaba afite. Icyakora mu 2018 umukobwa witwa Chidinma Ekile byagiye bivuga ko bakundana ndetse banabana ariko biza kurangira atari byo.

Kizz Daniel akunze kugira ubuzima bwe ibanga

Muri rusange Kizz Daniel ni umwe mu bahanzi ubuzima bwabo bwite bwakomeje kuba ibanga cyane ku buryo nta kintu cy'ubuzima bwe bwite ajya ashaka kugarukaho kugeza no kuri abo bana bivugwa ko bavutse mu buryo bw'ikoranabunga rya "Surrogate".







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND