RFL
Kigali

Rubavu: Ubuhanga bwa Habarurema na Igirimbabazi biga mu mashuri abanza ni icyizere ku hazaza

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:2/06/2023 15:34
1


Habarurema Aimé wiga mu mwaka wa Gatanu w'amashuri abanza na mugenzi we Igirimbabazi Melissa wiga mu mwaka wa 6 w'amashuri abanza ni abanyeshuri bafite ubuhanga budasanzwe bugaragarira mu buryo batsinda amasomo n'amarushanwa bitabira ndetse n'uburyo badidibuza icyongereza bakiri bato.



Ubwo twageraga ku ishuri rya Cs Kayanza riherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyundo, twaganiriye n'abanyeshuri bahiga bafite indoto zikomeye mu buzima bwaho gusa nanone bakaba bafite ibikorwa bamaze kugeraho birimo kumenya ururimi rw'icyongereza kurwego rwiza.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, aba bana bombi bagaragaje ko bari kwitegura amarushanwa azitabirwa n'umwe muri bo gusa bakaba bafatanya kuko undi atabashije kujyayo kubera imyizerere y'itorero rye ahuriyeho n'ababyeyi we nk'uko yabyitangarije.

Habarurema Aimé ugomba kwitabira amarushanwa ya 'Scratch' yo gukora inkuru cyangwa imishinga iri mu bwoko bw'amashusho n'amafoto y'abana (Cartoon) baba bikoreye ubwabo , yahamije ko urwego amaze kugeraho ruzamufasha kuba umu 'Developer' mu gihe izaba amaze kugera mu myaka yo hejuru.

Uyu mwana uri mu mwaka wa Gatanu (Primary 5 )  yagize ati:" Njye ndimo kwitegura amarushanwa ya 'Scratch' ku rwego rw'igihugu kandi nzi neza ko nzabasha kuyatsinda kuko imbaraga zanjye ndazizi.Hari byinshi maze kwiga n'ubu muje musanze aribyo turimo kuko dushaka kuzaba abambere mu Rwanda ishuri ryacu tukarihesha ishema.

Twakoresheje imbaraga zacu tubasha kugera aha ariko nanone icyizere cy'uko tuzamanukana igikombe cyo turagifite rwose".

Aime, yemeza ko icyongereza avuga kugeza ubi kiri mu bimufasha gutsinda amasomo ye no gutsinda amarushanwa atandukanye.Ati:" Kwiga icyongereza ni ingenzi cyane kuko njye akenshi mbifashwamo na mama , kandi ni kimwe mu bituma  mbasha gutsinda amasomo nabagenzi banjye nkabafasha".

Umuyobozi w'iri shuri rya Cs Kayanza Mungwamurinde Jeanne d'Arc yemeje ko aba bana bafite impano idasanzwe mu bijyanye no gukoresha 'Scratch' bishimangirwa n'amarushanwa bitabira ndetse n'ubuhanga mu kuvuga ururimi rw'icyongereza mu bibafasha gutsinda no gukomeza gutera imbere mu masomo.

Uyu muyobozi yasabye abandi bana gushyiramo imbaraga kimwe n'ahandi mu yandi mashuri by'umwihariko amashuri ya Leta.

Cs Kayanza ni rimwe mu mashuri yasuwe na Minisitiri 'Uburezi Dr Uwamariya Valantine nyuma y'ibiza byibasiye Akarere ka Rubavu.

Aba bana bombi barimo kwitegura amarushanwa ya 'Scratch' azaba ku rwego rw'Igihugu akabera mu Mujyi wa Kigali dore ko bazajyayo ku wa Mbere tariki 5 Kamena 2023.


Abana b'abahanga biga ku ishuri rya Leta rya  Cs Kayanza rifite kuva mu mwaka wa Mbere kugeza ku mwaka wa 6 w'amashuri abanza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwiringiyimana clementine 10 months ago
    Abo bana lmana ikomeze ibashyigikire babite intego nziza dushimye na barezi babakurikirana buri munsi ndetse na babyeyi babo baba hafi





Inyarwanda BACKGROUND