Umukobwa uvuga ko akiri isugi wo muri Colombia,yatangaje ko atigeze aryamana n’umugabo na rimwe ahubwo ko nyuma y'uko umwuka udasanzwe amusuye mu nzozi yaje kwisanga atwite ndetse bikemezwa na muganga.
Uyu mukobwa w'imyaka 19 y'amavuko aherutse guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga
nyuma yo kubwira Televiziyo yitwa
Malambo,n’itangazamakuru ryo muri Colombia ko atwite kandi akiri
isugi, yemeza adashidikanya ko yatewe
inda n'imbaraga zidasanzwe.
The Mirror
yavuze ko uyu mukobwa utaravuzwe izina yavuze ko nyuma yo guhura n'inzozi zidasanzwe
no kumva abonekewe n’umwuka utamenyerewe, yatangiye kubura imihango niko
kubwira nyina ibyamubayeho maze nyina yihutira kumujyana kwa muganga.
Ubwo abaganga bakoraga akazi kabo ko kumusuzuma,bemeje
ko uyu mwari atwite,gusa umukobwa we yakomeje guhakanira kure ko nta mugabo n’umwe
barahura kuva avutse ko akiri isugi.
Biratangaje guhakana ko waryamanye n’umugabo mu gihe
ibisubizo bya muganga bigaragaza ko utwite,ariko uyu mukobwa yisobanuye avuga
ko inda atwite atayitewe n’umugabo ahubwo ko yagize inzozi zidasanzwe ziteye
ubwoba,nyuma agatangira kubona impinduka.
Mu gusobanura inzozi yahuye nazo,yavuze ko yagize
ijoro ridasanzwe akabona imbaraga zidasanzwe zimuvugisha,agatahwa n’ubwoba,ndetse
nyuma zimurekuye gatangira kwiyumva mu buryo budasanzwe.
Yashimangiye ko izo mbaraga zidasanzwe arizo zamuteye inda kuko mu gitondo cyaho yatangangiye kwibona ahinduka gahoro
gahoro,bigera aho abura imihango,akaza gutangarizwa ko atwite.
Bivugwako uyu mwari atatunguwe kuko yari amaze
gutangira kwiyumva nk’umubyeyi kandi amaze kwakira impinduka zigera ku bantu
batwite,nyamara yarategereje icyemezo cya muganga kugira ave mu rujijo.
Yatewe inda n'umwuka wamusuye mu nzozi
TANGA IGITECYEREZO