RFL
Kigali

Tiwa Savage yanenze icyemezo cyafashwe na Leta ya Nigeria

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/06/2023 11:19
0


Umuhanzikazi Tiwa Savage yanenze Leta y'igihugu cye cya Nigeria, nyuma y'uko itangaje ko igiye gukuraho amafaranga ya nkunganire yatangaga ku bikomoka kuri peteroli.



Umuhanzikazi Tiwatope Savage wamenyekanye nka nka Tiwa Savage mu muziki muri Nigeria ari naho akomoka, ari kwinubira izamuka ry'ibiciro ku bikomoka kuri peteroli mu gihugu cye nyuma y'uko Leta izanye ingamba nshya.

Tiwa Savage agaragaje kutishimira iri bura ry'ibikomoka kuri peterori, nyuma y'uko Perezida mushya wa Nigeria , Bola Ahmed Tinubu atangaje ko Leta igiye gukuraho nkunganire ku bikomoka kuri peteroli.

Tiwa Savage yanenze Leta ya Nigeria yakuyeho amafaranga ya nkunganire ku bikomoka kuri peterori

Uyu muhanzikazi wari umaze iminsi  muri Brazil, ubwo yageraga muri Nigeria  yahise atangaza ko ibintu byahenze kubera ibyo Leta yatangaje ndetse anayigaya avuga ko bizahutaza abaturage benshi.Yanavuze ko imodoka ye yangiritse kubera imihanda mibi.

Uyu muhanzikazi  yakomeje avuga ko ikindi kibazo kimubangamiye ari ibura ry'amashanyarazi mu rugo rwe aho akunze kubura uko akora akazi ke  kubera . Yanavuze ko niba ntagihindutse yazisubirira muri Brazil kubera ibyo bibazo byose Leta itari gukemura.

Pulse Naija yatangaje ko  Perezida mushya wa Nigeria , Bola Tinubu yatangaje ayo mafaranga azakurwaho kuko ngo ari menshi cyane.

Ariko aya mafaranga ya nkunganire ku bikomoka kuri peteroli  amazeho igihe kinini ku buryo umuyobozi ushatse kuyakuraho biteza imyigaragambyo mu gihugu.

">Imwe mu ndirimbo  ya  Tiwa Savage  ikunzwe  

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND